Tour du Rwanda : Umubiligi yanditse amateka i Gisenyi

Umubiligi Mathjis De Clercq ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye i Karongi kasorezwa ku isoko rya Rubavu, ku ntera y’ibilometero 127,2.

Feb 25, 2026 - 15:51
Feb 25, 2026 - 16:07
 0
Tour du Rwanda : Umubiligi yanditse amateka i Gisenyi

Ni agace kari gategerejwe cyane kuko karimo imisozi n’amakorosi bikomeye byashoboraga guhindura uko urutonde rusange ruhagaze.

De Clercq yageze ku murongo wa nyuma ahanganye n’Umudage Moritz Kretschy wa NSN Devo Team, bari kumwe mu bilometero bya nyuma.

Aba bakinnyi bombi basize igikundi cyari kibakurikiye, maze muri metero za nyuma De Clercq arusha Kretschy imbaraga, yegukana intsinzi y’aka gace.

Nubwo atatsinze etape, Kretschy w’imyaka 23 yakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo, aba umukinnyi wa kane uwambaye mu minsi ine y’isiganwa.

Isiganwa ryatangiye abakinnyi babanza intera itabarwa ya kilometero 1,7 berekeza i Bupfune, mbere yo gutangira guhatanira amanota nyirizina.

Aka gace kari karimo imisozi ine irimo uwa Gisaze, Rutsiro, Nyundo na Rambo, aho uwa Rutsiro wari mu ikomeye kuko uzamuka hafi kilometero icyenda.

INDI NKURU WASOMA :Billy Believe yibukije abantu aho urufatiro rw'ubuzima rushingiye

Mu gice cya mbere cy’isiganwa, Abanyarwanda Manizabayo Eric uzwi nka ‘Karadiyo’ wa Benediction Banafrica na Byukusenge Patrick wa Team Rwanda bagaragaje imbaraga, bafata umwanya wo kuyobora isiganwa mu bilometero bya mbere. Karadiyo yanegukanye amanota y’umusozi umwe ndetse agerageza gucomoka inshuro nyinshi, nubwo yaje gufatwa n’igikundi cyari kibakurikiye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow