Varsity League : Twinjirane mu irushanwa ryitezweho gusubiza Amavubi muri CAN
U Rwanda rwongeye gutekereza kuzahura impano z'abakinira amakipe makuru y'igihugu binyuze muri siporo ya kaminuza mu cyiswe Varsity League iteganyijwe gusozanya n'umwaka w'amashuri muri za kaminuza hirya no hino .
Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushyira imbaraga mu guteza imbere siporo muri kaminuza nyuma y’igihe kirenga imyaka icumi iri iruhande, binyuze mu kongera gutangiza irushanwa ry’igihugu rihuza kaminuza, rizwi nka Rwanda Varsity League.
Itangizwa ry’iri rushanwa ryemejwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko, aho yatangaje ko kaminuza zo hirya no hino mu gihugu zigiye kongera guhurira mu marushanwa ya siporo ku nshuro ya mbere kuva ryahagarikwa mu 2014.
Mu ijambo rye , Minisitiri Mukazayire yemeje ko intego nyamukuru yo kugarura iri rushanwa ari ukugirango hatezwe imbere impano z'abakinnyi ba ruhago kuko zigomba kujya gufasha amakipe y'igihugu gukomeza kwitwara neza.
Varsity League itegurwa ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi n’Ihuriro ry'abanyeshuri mu mashuri makuru na kaminuza Rwanda National Students Association (Intagamburuzwa) , ikaba igamije guteza imbere siporo mu mashuri makuru no kuyihuza n’uburezi bufite ireme.
Iri rushanwa rikubiyemo imikino ine ariyo umupira w’amaguru, volleyball, basketball na handball, rikazamara kuva mu Ukuboza 2025 kugeza muri Gicurasi 2026.
Mu kiganiro na Igisubizo, Umuhuzabikorwa wa Intagamburuzwa , Evariste Murwanashyaka, yavuze ko intego nyamukuru ari ugushyira siporo mu mutima w’uburezi.
Yagaragaje ko indangagaciro za siporo zigira uruhare runini mu gutsinda neza kw’abanyeshuri no kubaka imyitwarire myiza.
INDI NKURU WASOMA : 5K Etienne yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we [AMAFOTO]
Yanashimiye kaminuza ku bufatanye zagaragaje, aho nyinshi zemeye kwakira imikino ndetse zigashishikariza abanyeshuri n’abakozi kuyitabira ku bwinshi, bigatanga umwuka mwiza mu irushanwa.
Kuri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, Umuyobozi wa Siporo kuri iri shami, Anthere Nsengimana, yavuze ko Varsity League yakiriwe neza n’abanyeshuri.
Yavuze ko hateguwe amarushanwa yo guhitamo amakipe azahagararira iri rushanwa mu mikino yose ine, bigaragaza inyota n’ishyaka by’abanyeshuri.
Nsengimana yagaragaje ko intego yabo ari ukubyaza umusaruro impano ziri muri kampisi, hatitabajwe abakinnyi baturutse hanze, anongeraho ko bafite n’icyizere cyo kwegukana ibikombe.
Iri rushanwa ryaherukaga guhagarikwa mu 2014 kubera ibibazo by’amikoro, birimo kubura ubushobozi bwo gutanga ibihembo, kwishyura abasifuzi no gufata neza ibikorwaremezo.
What's Your Reaction?










