Stephen Constantine yahishuye ikizasubiza Amavubi muri CAN
Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, yavuze ko Amavubi yisanze mu itsinda rikomeye mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, ariko agaragaza icyizere ko gukinira i Kigali bishobora kuzabafasha kugera ku ntego yo kwitabira iri rushanwa.
Tombola y’iyi mikino yabereye i Cairo mu Misiri ku wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, yashyize u Rwanda mu Itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia.
Agaruka kuri iri tsinda, Constantine yavuze ko ari rimwe mu matsinda akomeye kuko ririmo amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Ni itsinda rikomeye cyane. Twahuye n’amakipe abiri ari mu makipe 15 ya mbere muri Afurika, ari yo Mali na Cape Verde. Liberia na yo ni ikipe idakwiye gusuzugurwa,”ubwo yaganiraga na TNT Rwanda.
Uyu mutoza w’Umwongereza yavuze ko icy’ingenzi ku Amavubi ari ugutsindira imikino yose yo mu rugo, ubundi bakazareba uko bitwara mu mikino yo hanze.
Ati: “Tugomba gutsinda imikino yacu yose i Kigali. Nibyo bizaduha amahirwe yo kugera ku gikombe cya Afurika.”
Constantine yashimangiye ko gukina n’amakipe akomeye biri mu nzira yo kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Yagize ati: “Niba dushaka kuba ikipe ihangana ku rwego rwo hejuru, tugomba kwemera guhangana n’abakomeye. Tuzakina imikino itandatu ikomeye kandi izadufasha kwiyubaka.”
Yagaragaje icyizere gikomeye ku mikino izabera i Kigali, avuga ko nta kipe izoroherwa no kuhakura amanota.
Ati: “Nta kipe izadutsindira i Kigali. Abakinnyi bacu bafite ubushake, kandi abafana bazadutera imbaraga.”
Abajijwe amahirwe y’u Rwanda yo kongera kugera mu gikombe cya Afurika nyuma yo kucyitabira rimwe gusa mu 2004, Constantine yavuze ko byose bishoboka.
Yagize ati: “Mu mupira nta kidashoboka. Nidukomeza gukina nk’uko twitwaye mu mikino iheruka, dushobora guhatanira itike.”
INDI NKURU WASOMA :U Rwanda rwahakanye gufunga imipaka iruhuza na DRC
Yanatangaje ko Amavubi azakina imikino ya gicuti muri Maroc mu rwego rwo kwitegura, aho azahura na Tanzania ku wa 6 Kamena ndetse na Comores ku wa 9 Kamena 2026.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza kwihangana no gushyigikira ikipe, avuga ko hakiri urugendo rwo kubaka ikipe ikomeye.
Ati: “Turacyubaka ikipe. Abanyarwanda bakomeze kutwihanganira no kutuba hafi. Muri Nzeri ni bwo urugamba nyarwo ruzatangira.”
Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa 128 ku rutonde rwa FIFA, Mali iri ku wa 52, Cape Verde ku wa 69, naho Liberia iri ku wa 140. Iyi mikino yo gushaka itike izatangira muri Nzeri, mu gihe CAN 2027 izabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.
What's Your Reaction?










