Amavubi: Kwizera Olivier yongeye kugaruka naho Lague bikomeza kwanga
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi 25 bazifashishwa mu mwiherero usa no kongera kureba urwego rw'abakinnyi ni uko bazifashishwa mu bihe biri imbere.
Aba bakinnyi bahamagwe ni abakina imbere muri shampiyona y'u Rwanda, ndetse barimo n'umuzamu Kwizera Olivier wongeye kugaruka muri iyi kipe nyuma y'imyaka isaga ine adahamagarwa.
Muri aba bahamagawe kandi, umukinnyi wongeye kwibazwaho na benshi ni rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague wongeye kubura kuri uru rutonde mu gihe mu mikino ya shampiyona itambutse yarekanye ko urwego rwe rwazamutse.
Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho umukinnyi umwe rukumbi wa Rayon Sports, Sindi Jesus Paul unahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu nkuru kuko yajyaga yifashishwa mu batarengeje imyaka 20.
Uyu mwiherero w’ikipe y’igihugu 'Amavubi uzatangira taliki ya 13 kujyeza 16 Ugushyingo ndetse bikaba biteganyijwe ko bashobora no gukina imikino ya gicuti arimo n'uwa Al Hilal SC iri mu Rwanda.
Dore urutonde rw'abakinnyi bahamagawe
Sindi Jesus Paul ni we mukinnyi umwe rukumbi wa Rayon Sports urimo
Kwizera Olivier yongeye kugaruka naho Lague bikomeza kwanga
What's Your Reaction?










