Jermaine Zemke yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda
Umudage w’imyaka 20, Jermaine Zemke, ukinira Ikipe ya Rembe | rad-net, ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda, kakinwe kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Gashyantare 2026, abazenguruka mu Mujyi wa Rubavu ku ntera y’ibilometero 82.
Iri siganwa ryatangiriye imbere y’Isoko rya Rubavu, aho abakinnyi bazengurutse intera ya kilometero 9,1 inshuro icyenda. Kuva mu ntangiriro, amakipe akomeye arimo NSN, Rembe na Movistar yahise ajya imbere mu kugenzura umuvuduko w’igikundi.
Ku kilometero cya kabiri, Ribeiro wa Soudal-Quick Step na Jurgen Zomermaand wa Picnic Devo Team bagerageje gusiga igikundi, bashyiramo amasegonda 15.
INDI NKURU WASOMA :Sempoma Felix yagaragaje icyo kubakiraho nubwo abanyarwanda batatwara etape
Gusa Ikipe ya NSN, irimo Moritz Kretschy wambaye umwambaro w’umuhondo, yakomeje kugenzura isiganwa kugira ngo hatagira umukinnyi washyiramo ikinyuranyo cyateza impinduka ku rutonde rusange.
Mu masiganwa yo gushaka amanota ya sprint, Henok Mulubrhan yegukanye iya mbere, mu gihe Miguel Heidemann yatwaye iya kabiri. Hagati aho, kapiteni wa Team Rwanda, Patrick Byukusenge, yagerageje kwigobotora igikundi azamuka ku Bitaro bya Gisenyi, ariko aza gufatwa hasigaye intera nto.
What's Your Reaction?








