Intare FC yitandukanyije na Patrick wacucuye ababyeyi
Mu minsi ishize ni bwo humvikanye inkuru ya Nibishimirwe Patrick watekeye imitwe ababyeyi bagera kuri 26 bo mu Karere ka Kamonyi, akabaka amafaranga avuga ko ari ayo kuzamura abana babo bafite impano mu mupira w’amaguru ndetse bakaba bagezwa mu irerero rya Intare FC.
Aba babyeyi bumvikanye mu itangazamakuru, bavuga ko uyu Patrick bari bamugejejweho n'ubuyobozi bw'umurenge wa Nyamiyaga, ubwo hatahagwa ikibuga cy'umupira bakabwirwa ko azabafasha kuzamura impano z'abana babo.
Amafaranga bakagwa na Patrick baje kubura, abarirwa hagati y'ibihumbi 120Frw na 150Frw kuri buri mwana muri 26 bari batoranyijwe ndetse hakaba n'andi yongeragaho ababwira ko ari amatike no kugura impuzankano.
Irerero rya INTARE FC rinabarizwa muri APR FC, nyuma yo kumenya aya makuru ryahise risohora itangazo bagaragaza ko ntaho bahuriye n'uyu Patrick wabeshye aba babyeyi.
Bagize bati "Intare FC twitandukanyije n'ibimaze iminsi bivugwa mu Itangazamakuru by'uwitwa NIBISHIMIRWE Patrick watekeye imitwe ababyeyi mu Karere ka Kamonyi.
Uwo NIBISHIMIRWE Patrick ntitumuzi, kandi nta n'undi ugira uruhare mu kuzana umukinnyi mu INTARE FC cyangwa mu Irerero ryacu atari Umubyeyi w'umwana ubwe.... "
Muri ubu butumwa bakomeza bagaragaza ko aba babyeyi batekewe imitwe, bakwegera ubuyobozi ndetse na RIB kugira ngo barenganurwe.
Itangazo rya Intare FC
What's Your Reaction?










