Haruna Niyonzima yahawe izindi nshingano
Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w'Amavubi yagizwe umuhuzabikorwa w’ikipe y’igihugu “Amavubi” mu mikino ya FIFA Series izabera i Kigali mu mpera za Werurwe 2026.
Iyi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA izahuza amakipe umunani, ikazaba kuva ku wa 26 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ari na ryo rishinzwe gutegura iyi mikino, ni ryo ryahisemo Haruna ngo ajye afasha mu guhuza ibikorwa byose by’ikipe y’igihugu muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Niyonzima, wabaye kapiteni w’Amavubi igihe kirekire, azaba ashinzwe gukurikirana imigendekere y’imyiteguro, imikoranire y’abakinnyi n’abatoza ndetse no guhuza ibikorwa bijyanye n’iri rushanwa.
INDI NKURU WASOMA :Sadio Mané yifatiye ku gahanga CAF yamwambuye AFCON2025
Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru afite impamyabumenyi y’ubutoza yo ku rwego rwa “C” yahawe na CAF mu 2019, akaba amaze iminsi anatoranyijwe mu batoza bafasha mu gushaka impano zikiri nto mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Haruna afite amateka akomeye mu ikipe y’igihugu, aho yakinnye imikino irenga 110, ibintu byamushyize mu bakinnyi bake ku Isi bagejeje ku mikino irenga 100 bakinira ibihugu byabo.
What's Your Reaction?










