Davis D yahishuye byinshi kuri album yitegura gusohora

Umuhanzi Davis D yavuze ko ari mu mirimo ya nyuma yo gusoza album ye azashyira hanze mu mpeshyi ya 2025.

May 24, 2025 - 16:40
May 24, 2025 - 17:28
 0
Davis D yahishuye byinshi kuri album yitegura gusohora

Icyishaka David uzwi mu muziki nka Davis D yatangaje ko ari mu mpera z'umushinga w’umuzingo w’indirimbo (album) azasohora mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2025. Avuga ko ari album izaba igizwe n’indirimbo esheshatu (6).

Davis D wakoze igitaramo cye bwite mu mpera z’umwaka ushize yabwiye Igisubizo.com ko akomeje ibikorwa byo guha ibyishimo abakunzi b’umuziki we dore ko ari no kubategurira umuzingo w’indirimbo (album).

Yagize ati:”Ndi mu bikorwa bya nyuma byo gusoza imirimo yo gutunganya album nzasohora mu mpeshyi ya 2025. Sinavuga ngo ukwezi ni uku […] ariko ni muri ariya mezi y’impeshyi, nimpamya itariki nzayitangaza.”

“Ni album izaba igizwe n’indirimbo esheshatu (6) kandi zifite umwihariko kuko zagizwemo uruhare n’abatunganya indirimbo banyuranye barimo abo ku mugabane w’i Burayi twagiye duhurira ahantu hatandukanye.”

Davis D ukunzwe mu ndirimbo Lolo, My Dreams na Kimwe Zero, yirinze guhishura izina ry’iyo album ndetse n’amazina y’abahanzi yiyambajeho gusa yavuze ko abantu bazaryoherwa n’indirimbo ziyigize kuko zuje uburyohe.

Nubwo ari muri ibyo bikorwa ariko afite n’ibitaramo agomba gukorera ku mugabane w’i Burayi. Hari icyo azahuriramo na Drama T i Stockholm muri Sweden ku wa 30 Gicurasi n’ikindi azahuriramo na DJ Neptune mu Bubiligi ku wa 31 Gicurasi 2025.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow