Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Bebe Cool guhagarika gukomeza guharabika Mutesi Jolly
Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Bebe Cool guhagarika ibikorwa byo gukomeza guharabika Miss Mutesi Jolly, yari amaze iminsi ashinja kumutekera umutwe.
Mu butumwa Bebe Cool yashyize ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa Kane, yavuze ko yakiriye telefoni ya Gen Muhoozi Kainerugaba, amusaba guhagarika guharabika Jolly ku mbuga nkoranyambaga ahubwo ikibazo kigashakirwa umuti mu bwumvikane.
Yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefoni ya mukuru wanjye, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly. Nka mukuru n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari natangaje, maze ikibazo kigakemurwa mu bwumvikane."
Bebe Cool yakomeje avuga ko Gen Muhoozi kandi yamusabye kujya kure y’imbuga nkoranyambaga kuko bombi (Bebe Cool na Miss Jolly) ari umuryango kuri we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame.
Mbere y’ubu butumwa, Bebe Cool yari yatangaje ko afite ibimenyetso bikomeye ateganya gukoresha mu gihe ikibazo cyagera mu nkiko. Kandi, yavuze ko yishyuza Mutesi Jolly Miliyoni 4 z’amashilingi ya Uganda [1,550,000 RWF kugera 1,600,000 Frw].
Yari yavuze ko hari ibimenyetso bimwe azabika kugira ngo bizifashishwe mu rubanza, ariko ko hari n’ibindi yateganyaga gushyira hanze birimo amajwi y’umuntu yavuze ko ari inshuti magara ya Mutesi Jolly ndetse n’amakuru ajyanye na nimero za telefoni avuga ko zifitanye isano n’iki kibazo.
Nyuma y’ibyo birego, Mutesi Jolly yifashishije abanyamategeko be bo muri Mbidde & Co. Advocates, bandikira Bebe Cool bamusaba guhita ahakana ibyo yatangaje ndetse agasaba imbabazi.
Muri iyo baruwa, abanyamategeko be bavuze ko amagambo ya Bebe Cool ari ibirego bidafite ishingiro kandi bishobora kwangiza izina n’icyubahiro cya Mutesi Jolly.
Banashimangiye ko umukiliya wabo atigeze agirana umubano uwo ari wo wose na Bebe Cool, ndetse ko nimero ya telefoni yamwitiriwe yari yaratangajwe kuva muri Ukwakira 2024 nk’iyakoreshejwe n’abatekamutwe biyitirira abandi ku mbuga nkoranyambaga.
What's Your Reaction?










