Urwibutso rwa Yampano kuri Kinyoni watumye Noopja azinukwa ibyo kwizihiza isabukuru y'amavuko

Umuhanzi Yampano ni umwe mu bahanzi nyarwanda bashenguwe n'urupfu rw'uwatunganyaga indirimbo, Kinyoni, yavuze ko amwibukira ku ndirimbo ze ebyiri (2) yamufashije gukora.

Aug 8, 2025 - 14:32
Aug 8, 2025 - 15:26
 0
Urwibutso rwa Yampano kuri Kinyoni watumye Noopja azinukwa ibyo kwizihiza isabukuru y'amavuko

Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano Wa Boy yavuze ko hari indirimbo ze ebyiri yafashijwe na nyakwigendera Kinyoni zimumukumbuza. Ni mu gihe umuvandimwe we, Nduwimana Jean Paul "Noopja" yavuze ko ari mu batumye areka ibijyanye no kwizihiza umunsi we w'amavuko.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 08 Kanama 2025, Noopja wakunzwe mu ndirimbo 'Murabeho Ndagiye' ubu akaba ari umushoramari mu ruganda rw'umuziki n'itangazamakuru; ni we nyiri "Country Records," yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati:" Kuva napfusha abavandimwe banjye, Kinyoni na Nepo sinongeye kwizihiza umunsi wanjye w'amavuko."

"Nta kintu gishobora kunshimisha nko kubona abavandimwe banjye bariho, nta n'ikintu gishobora kumbabaza nko kubabura. Ntibiba byoroshye."

Kinyoni wandikaga indirimbo akanazitunganya yitabye Imana mu Ugushyingo 2022 akaba yaramaze kubaka ubunshuti bukomeye na Element ndetse n'abandi biganjemo abahanzi bahuriraga cyane cyane muri Country Records.

Igisubizo.com cyegereye Yampano uri mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi agihamiriza ko bari inshuti zikomeye ndetse hari n'urwibutso yasigiwe na we.

Yagize ati:"Kinyoni twarakoranaga cyane, mukundira umwete yagiraga no gukubagana cyane ashaka kumenya ibintu ari na ko ahanga ibyinshi."

"Urwibutso rwanjye kuri we ni indirimbo ebyiri (2); Uworizagwira na Hawayu. Ni zo ndirimbo zingarukamo cyane ko twazikoranye. Nakwifuje ko yakabaye akiriho ngo arebe aho ngeze ariko ntabwo akiriho. Akomeze aruhukire mu mahoro."

Noopja yavuze ko yarahiye kutazongera kwizihiza umunsi we w'amavuko kubera yapfushije abavandimwe be bamushimishaga, Kinyoni na NEPO

Yampano yibukira kuri Kinyoni indirimbo; Uworizagwira na Hawayu

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow