Ni we wa mbere mu Rwanda: Jose Chameleone yikije ku byakomeje ubushuti bwe na Bruce Melodie
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Jose Chameleone yavuze ko umuhanzi yihebeye mu Rwanda ari Bruce Melodie.
Joseph Mayanja uzwi cyane mu muziki nka Jose Chameleone yavuze ko akunda Bruce Melodie bigendanye n'umuziki we n'uburyo yakomeje kumuba hafi igihe yararwariye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu ntangiriro za 2025.
Jose Chameleone yageze i Kigali mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2025 aho aje mu gitaramo azakorera muri Kigali Universe ku wa 25 Gicurasi 2025.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yagiranye ikiganiro na KISS FM ahishura ko yishimiye kugaruka mu mujyi wa Kigali, ashimangira ko ari umujyi ufite isuku n'abantu basa neza.
Yabajijwe abahanzi abona beza bo mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba, agira ati:"Umuhanzi wa mbere mbona wo muri aka karere ni umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz. Uwamukurikira ni Mowzey Radio (nyakwigendera Mowzey Radio yahoze mu itsinda rya Good Lyfe, yitabye Imana ku wa 01 Gashyantare 2018)."
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo “Tubonge” yakomeje avuga ko mu gihugu cy'U Rwanda atekereza ko Bruce Melodie ari we muhanzi wa mbere. Ati:"Mbona Bruce Melodie ari we muhanzi wa mbere hano mu Rwanda. Uretse n'ibyo Bruce Melodie ni inshuti yanjye kuko igihe nari ndwariye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yarampamagaye anyifuriza kurwara ubukira."
Muri Mata 2025 yagarutse muri Uganda ashima Imana yamurokoye indwara zirimo iy’urw’agashya zari zaratumye arira umwaka mushya wa 2025 mu bitaro.
Jose Chameleone uri kwizihiza imyaka irenga 25 akora umuziki akundwa mu ndirimbo zirimo Badilisha, Shida Za Dunia, Jamila, Agatako, Wale Wale n'izindi.
What's Your Reaction?










