Menya amateka y'Umuramyi Mpore Daniel

Birashoboka ko ufashwa n'indirimbo ze, cyangwa se umunsi umwe kuri status yawe ya WhatsApp warashyizeho imwe muri video ze yakoze bitewe n'ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bwagufashije, ahari se waritabiriye bimwe mu bitaramo nawe yitabiriye.

Oct 6, 2023 - 10:36
Oct 6, 2023 - 14:15
 1
Menya amateka y'Umuramyi Mpore Daniel

Amazina yiswe n'ababyeyi ni Mpore Daniel ( benshi bamwita Mpore Danny ) yavukiye mu gihugu cya DRC, mu muryango w'abana bane Abahungu 3, n'umukobwa 1, ndetse akaba ari nawe bucura.

Yize amashuri abanza mu gihugu cy'Uburundi ageze mu mwaka wa 5 w'amashuri yisumbuye ayakomereza mu Rwanda ndetse ari naho yasoreje Kaminuza yitwa ( Mount Kenya University Rwanda).

Mpore yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yigaga mu mwaka wa 2 w'amashuri yisumbuye aho yagiye ayobora ama Chorale kw'ishuri ndetse atangira no kuririmba mu matorero atandukanye mu Burundi. 

Ageze mu Rwanda mukigo cyitwa Nyamata High School, impano ye ikomeza gufasha benshi mukigo. Nyuma y'amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwandika indirimbo ze. 

Indirimbo ye yambere yitwa Rangurura yakoranye n'umuhanzi Gigizi Gentil yayikoze mu mwaka wa 2020 mukwezi kwa 3.

Kugeza n'uyu munsi arakomeje, cyane cyane agaragara asubiramo indirimbo z'abandi arizo bita covers, muri izo covers harimo; Bari Kumisozi, Ibyunyuramo,Yesu arusha abandi n'izindi. 

Mpore Daniel avuga ko agenda yigira ku baramyi batandukanye mu Rwanda, Africa ndetse no kw'Isi, hano iwacu mu Rwandayigira ku muhanzi Richard Nick Ngendahayo na Israel Mbonyi, muri Africa ndetse no kw'Isi avuga ko yigira kuri Benjamin Dube wo muri Afurika y'Epfo ndetse na Chris Tomlin ukomoka muri America. 

Mubuzima busanzwe Daniel akunda sports ndetse n'umupira w'amaguru, afana ikipe ya Real Madrid 
ikindi arangwa no kuba yicaranye n'inshuti ze aganira, baseka ndetse banaririmba.

Mpore n'umwe mw'itsinda ry'Abarami b'Itorero Eglise Vivante Rebero.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow