Dore abahanzi 7 bakurikiranwa kumbuga nkoranyambaga kurusha abandi mu Rwanda
Aba nibo bahanzi bafite imbuga nkoranyambaga, zikurikirwa na benshi hano mu Rwanda ndetse bakaba bakunzwe n'abatari bake.
7. Davis D
Davis D akunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye ndetse akaba akurikiranwa kurubuga rwe rwa Instagram n'abasaga 324k, indirimbo ze zikaba zikunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda.
6. Safi Madiba
Safi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakora umuziki , yatangiriye mu itsinda rya Urban Boys, kuri ubu akaba yikorana.
Kurubuga rwe rwa Instagram akurikirwa n'abasaga 411k ,uyu muhanzi kaba asigaye abarizwa muri Canada ari naho asigaye akorera umuziki we.
5. Yago Pondat
Yago yahoze ari umunyamakuru kuri Radio 10 ndetse aza kuhava yerekeza kuri Televiziyo ye ikorera kuri YouTube, kuri ubu akaba asigaye abifatanya n'ubuhanzi, aho amaze kwigarurira imitima y'abatari bake muri muzika hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Kurubuga rwe rwa Instagram akurikiranwa n'abasaga ibihumbi 429k.
4. Butera Knowless
Ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda no hanze yarwo akaba amaze igihe kitari gito mu muziki, Knowless akurikirwa n'abatari bake kurubuga rwe rwa Instagram aho afite abarenga ibuhumbi 700k, afite kandi ibihembo bigiye bitandukanye.
3.The Ben (Tiger B)
The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, akaba akunzwe n'abatari bake, amaze igihe kinini akora imiziki ndetse ikanakundwa na benshi, azwiho kutavuga cyane mu itangazamakuru.
Kurubuga rwe rwa Instagrama akurikiranwa n'abasaga 822k.
2. Bruce Melodie
Bruce Melodie cyangwa se Igitangaza, Munyakazi muri iyi minsi ntawashidikanya ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bahagaze neza muri muzika Nyarwanda ndetse no hanze y'u Rwanda bitewe n'ibikorwa bitandukanye agenda akora muri Muzika, haba gutwara ibihembo, ibitaramo bigiye bitandukanye agenda yitabira n'indirimbo agenda akorana n'ibindi byamamare kw'isi yose.
Kurubaga rwe rwa Instagram akurikirwa n'abasaga 926k.
1. Meddy
Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy ni umuhazi ukomeye hano mu Rwanda ndetse no ku isi, yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa n'abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo, yakoze ibitaramo bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.
Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n'abasaga 948k, ndetse akaba ari nawe muhanzi mu Rwanda ukurikirwa n'abantu benshi ku rubuga rwa YouTube aho akurikiranwa n'abarenga Miliyoni 1.
Aba nibo bahanzi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram ariko kandi imibare y'abakurikira aba bahanzi igenda ihindagurika umunsi ku wundi.
What's Your Reaction?










