Ndandambara ari kubyinira ku rukoma kubera ko yahawe ikibanza
Umuhanzi uzwi nka Ndandambara wamenyekanye mu ndirimbo "Ndandambara" yakunzwe n'ab'ingeri zose kubera ubutumwa burimo butera ingabo mu bitugu Abanyarwanda ko nta rugamba rwabakanga, yavuze ko ubuhanzi bwe bwamuhesheje ikibanza.
Umuhanzi Nsabimana Leonard wamenyekanye mu muziki nka Ndandambara yavuze ko ubu yamaze guhabwa ikibanza mu karere ka Rubavu. Yahise aboneraho n'umwanya wo gushimira Perezida Paul Kagame n'umuryango FPR Inkotanyi.
Ibyo Ndandambara yabihishuye aciye ku rubuga rwa X (Twitter) maze abihamisha akoresheje amafoto ko ubu ari umwe mu bantu bafite ibibanza.
Uyu mugabo wo mu Karere ka Rubavu, mu Burengerazuba bw’U Rwanda yanejejwe n'icyo gikorwa yakorewe cyo guhabwa ikibanza kubera indirimbo ye "Ndandambara."
Ati:"Dore indirimbo "Ndandambara" impaye ubutaka ku butaka bw'u Rwanda. Nkurikije ubuzima bubi nabayemo ku muhanda, mfashe uyu mwanya ngo nshimire Perezida Paul Kagame n'umuryango FPR Inkotanyi, kandi mbijeje ko nzakomeza gukorera igihugu uko nshoboye kose."
Amuritse icyo kibanza nyuma y'iminsi avuze ko yahawe igicurangisho cy'umuziki cyizamufasha gukomeza gukora umuziki neza.
Ndandambara yagiye agaragara mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame mu mpeshyi ya 2024. Ni na we watsinze amatora. Indirimbo ye Ndandambara iririmbwa mu birori bitandukanye birimo n’ibyo ku rwego rw’igihugu.
Ndandambara yahamije ko yahawe ikabanza mu Karere ka Rubavu
What's Your Reaction?










