Ibyabaye kuri Spice Diana si agatwiko

Spice Diana yahakanye yivuye inyuma ibyo benshi bamushinjaga ko ibyo kugabwaho igitero n’umumotari uherutse kumumenera ikirahure cy'imodoka, byari agatwiko.

Oct 20, 2025 - 14:06
Oct 20, 2025 - 14:33
 0
Ibyabaye kuri Spice Diana si agatwiko

Mu mashusho uyu muhanzikazi wo muri Uganda yashyize hanze mu minsi ishize, yerekanye ko hari umumotari we avuga ko yari yatumwe, waje agatera amabuye imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover, bigatuma yangirika.

Ariko bamwe ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko ibyo ari uburyo busanzwe abahanzi b’Abanya-Uganda bakoresha kugira ngo bagume bavugwa cyane mu bitangazamakuru by’imyidagaduro.

Spice yavuze ko ibyo ari ibintu bimurakaza cyane iyo abantu bavuga gutya nyamara we ari mu gahinda. 

Yagize ati “Nabonye ibitekerezo by’urwango ku byambayeho. Twese tuzi ko mu ruganda rw’ubuhanzi abantu bategereza kubona imirambo kugira ngo bemere ikintu cyose, kuko ubuzima bwacu nta gaciro bufite bose bavuga ngo ni ibyo gushaka kuvugwaho cyane.

Imana ibabarire abafite ibitekerezo nk’ibyo. Nta cyo bintwaye kuko biva mu matsinda y’abafana b’abahanzi. Nta wamenya, ushobora gusanga n’ufite icyo yatekereje kidasanzwe akeneye kwitabwaho."

Spice Diana yagaragaye ko imodoka ye yatewe amabuye n'umumotari wari watumwe 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com