Umuhanzikazi wo muri Uganda, Laika yahishuye icyo umusore yamuha agahita areka umuziki
Umunyarwandakazi Umuhoza Laika ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda yavuze ko umusore aje akamuha ibirimo indege ye bwite, atajijinganyije yahita areka umuziki.
Umuhanzikazi Laika umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Uganda yatunguranye ahishura ko umusore amuhaye indege n'inzu yava mu muziki.
Laika uzwi mu ndirimbo; Nzuuno, Nze Oyo, Overdose, Your Body n'izindi, yavuze ko umuziki yawurutisha indege.
Yagize ati:"Igihe umugabo yaza akampa indege yanjye bwite, njya aho nshaka ntabyo gukatisha amatike, nahagarika umuziki nkashyingiranwa na we. Buriya irahenda kuko iri hejuru ya miliyoni 20 z' Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika."
Uyu mukobwa w'ikimero yakomeje avuga ko uwo musore byamusaba kongeraho n'inzu.
Ati:"Birumvikana yayimpana n'inzu nziza."
Ku rundi ruhande, Jose Chameleone ari i Kigali yavuze ko ntacyamurutira umuziki ari yo mpamvu awukoze imyaka irenga 25. Muri make, arawukunda cyane yumva atawusiga.
What's Your Reaction?










