Icyatumye Bebe Cool adatarama mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Store

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool wari utegerejwe kuririmbira mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Store mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, ariko birangira ataririmbye kubera kutumvikana ku mafaranga yari kumwishyura.

Feb 20, 2025 - 14:20
Feb 20, 2025 - 17:40
 0
Icyatumye Bebe Cool adatarama mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Store

Umunyabigwi mu muziki wa Uganda, Bebe Cool yari yitezwe n’abatari bake kubasusurutsa mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Store cy’umunyarwenya, Alex Muhangi, birangira yitahiye adataramye bitewe n’amafaranga yanze kumwuzuriza.

Uyu muhanzi yagaragaye aho icyo gitaramo cyabereye ari kumwe n’umugore we, Zuena Kirema, bahamara umwanya, abantu baza kubona barongeye baritahiye.

Uwahaye amakuru ‘Bigeye’ yavuze ko Bebe Cool yagiye impaka n’umunyarwenya  Alex Muhangi ku kubahiriza amafaranga yo gutarama, ashaka ko bamwuzuriza akabona gutarama ariko uwo munyarwenya yakomeje gutinda biramurakaza ahitamo kwigendera.

Alex Muhangi washoye muri ibyo bitaramo by’urwenya “Comedy Store” bikomeye i Kampala, yaciye ku mbuga nkoranyambaga agira ati:”Ubu nsobanukiwe impamvu hari abantu badakunda Bebe Cool.”

Iyo nyandiko igaragaza uburakari bwa Alex Muhangi  bwo kutanezezwa n’icyemezo cyafashwe na Bebe Cool cyo kutumvikana na we.

Mu batanze ibitekerezo bavuze ko Bebe Cool yagendeye ku mahame ye, yanga guteshwa agaciro n’uwo munyarwenya abandi bavuga ko yarakwiye kumvikana na we ntababaze abari bamutegereje kubataramira kuko hari abatashye batishimiye icyo cyemezo cye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow