ABASITARI BISANZE MU MWUGA UMWE BAVUKANA
Ni gake uzasanga abantu bavukana bakora mu mwuga umwe nta mubyeyi wabo babikurikiza cyangwa se ngo babe ari umurage barazwe n'ababyeyi babo. Aba tugiye kubabwira bisanze mu mwuga umwe, birabahira baba ibyamamare ku giti cyabo batabikesha kuba bavukana, ahubwo babikesha ubuhanga n'impano bagaragaje mu byo bakora.
1. CYUSA IBRAHIM NA STROMAE
Cyusa avuka tariki 13 07 1989 naho mukuru we Stromae akavuka tariki 12.03 1985 bose ni abahungu ba Pierre Rutare wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Cyusa yavukiye i Runda ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, ni umubyinnyi, umwanditsi n’umuhanzi mu byerekeye umuco gakondo, yamenyekanye cyane mu ndirimbo Muhoza, Marebe, Imparamba n’izindi…
Mukuru we Stromae ni umubiligi wavutse ubwo Rutare Pierre yigaga mu Bubiligi aho yaje guhurira i Bruxelles na Miranda Marie Van Haver, baza kubyarana umwana w’umuhungu bamwita Paul Van Haver ari we uzwi nka Stromae mu muziki mpuzamahanga.
Yamamaye mu njyana ya rap na Electronic Music, akaba ari umwanditsi w’indirimbo,utunganya amajwi (producer) ndetse akaba asigaye anamurika imideri. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo Alors on danse, Papaoutai, Formidable n’izindi…
2. CLEOPHAS BARORE NA TITIEN MBANGUKIRA
Abavandimwe Cleophas Barore na Titien Mbangukira (Tisiyani), batangiriye rimwe umwuga w’itangazamakuru, ndetse bari mu banyamakuru b’abanyabigwi mu Rwanda. bavuka kuri Kayonga Felicien na Zaninka Felicité.
Barore yavutse tariki 10 10 1969 yamamaye cyane kuri Radiyo Rwanda mu biganiro nka "Makuru Ki mu Binyamakuru”, "Kubaza Bitera Kumenya” n’ibindi. We n’umuvandimwe we binjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu 1995, aho Barore yatangiye gukorera ORINFOR Tariki 05 mutarama 1995, akora kuri Radiyo Rwanda.
Yabaye Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC)
Tariki 14 Ukuboza mu 2023 nibwo Barore Cléophas yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru RBA ari narwo yakozemo kuva mu 1995.
Mbangukira yavutse tariki 14 02 1971, yabanje kwandika mu Mvaho Nshya, aza gutangira gukorera ORINFOR mu kwezi kwa Nzeri 1995 kuri Radi Rwanda, yamenyekanye cyane mu makuru mu kinyarwanda kuri Radiyo Rwanda, ndetse no mu biganiro bya Siporo kuri Radiyo Izuba, ari naho n’ubu agikorera uyu mwuga nk’umuyobozi w’ishami rya Rwamagana.
Aba bavandimwe bombi bavukiye mu Karere ka Rwamagana mu muryango w’abana batanu; Barore ni imfura, naho Mbangukira akaba umwana wa kabiri.
Bombi bahawe impamyabumenyi mu itangazamakuru muri 2022 nyuma yo kurangiza amasomo mu Ishuri rikuru rya Kiliziya Gatulika rya Kabagyi (ICK)
3. SANDRA MIRAJ NA EL POETA
Abahanzikazi b’injyana ya Hip Hop Sandra Miraj Umulisa Sandra na El Poeta umubyeyi zuena baravukana kuko bahuje se ubabyara ari we Ibrahim Saleh.
El poeta avuka tariki 30 03 yamenyekanye cyane nk’umuraperikazi ndetse akaba umugore w’umuraperi PFLA, banakoranye itsinda rya Imperial Mafia Land ryashinzwe mu guhangana na Tuff Gang yari imaze kwirukana PFLA iri tsinda ryaje guhinduka Imperial Mind State.
Yahagaritse umuziki muri 2012 ubwo yari yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru aho yakoraga ikiganiro Ladies’ night kuri Contact FM, yamenyekanye cyane mu ndirimbo Akabindi k’umurozi yakoranye na Pfla, indirimbo ya mbere bakoze nk’itsinda Imperial Mind State yitwa Menya ibyawe ,igitambo n’izindi….
Sandra miraji yavutse tariki 05 03 1991 amzina ye nyakuri ni Umulisa Sandra Miraji Allia Ibrahim yavutse kuri Nadia Mukandutiye and Miraji Ibrahim Saleh.
Ni umwe mu baraperikazi beza u Rwanda rwagize, yamenyekanye cyane mu ndirimbo Byakaze, Andi mahirwe yakoranye na Bulldogg, Impeta n’urupfu yakoranye na Green P n’izindi…
4. ANDY BUMUNTU NA UMUTARE GABY
Umuhanzi Andy Bumuntu avukana n’umuhanzi Umutare Gaby ku babyeyi bombi.
Umutare Gaby ubusanzwe yitwa Nikuze Gabriel yavutse tariki 5 05 1990, ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryiza bakora injyana ya Afrobeat ndetse n’izituje nka Pop R&B.
Umutare yamenyekanye mu ndirimbo nka Ntunkangure, ntawundi, true love, Urangora, Mesa Kamwe n’izindi… Yimukiye muri Australia nyuma yo kurushinga na Joyce Nzere muri 2017 aho yahise asa nugabanyije umuvuduko mu gukora umuziki.
Murumuna we Andy Bumuntu ubusanzwe yitwa Kayigi Andy Dick Fred yavutse tariki 14 05 1994 ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu njyana ya Blues ahuza na gakondo nyarwanda.
yamenyekanye cyane mu ndirimbo On fire, Valentine, Snack, Mine nizindi…ndetse yanamamaye no mu kiganiro cya mu gitondo akora kuri Radio Kiss FM.
5. ANTOINETTE NIYONGIRA NA ANNE MARIE NIWEMWIZA
Antoinette NIYONGIRA na Anne Marie NIWEMWIZA bombi baravukana, ndetse bose ni abanyamakuru bakunzwe mu byo bakora bitandukanye.
Antoinette Niyongira yavutse tariki 27 08… amaze igihe mu itangazamakuru, akaba ari umwe mu bagore bafite amajwi meza bakunzwe muri uyu mwuga.
Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye aho yahereye kuri Radiyo isango Star nyuma aza kujya kuri Radiyo 10, ndetse na KISS FM akoraho kuva muri 2015
Anne Marie NIWEMWIZA yavutse tariki 29.07... akaba ari we mukuru kuri Antoinette, yatangiye itangazamakuru muri 2008 ubwo yakoraga kuri Radio Maria, yamenyekanye cyane kuri KT Radio mu kiganiro Ubyumva Ute, ari no mu bakunzwe cyane ku rubuga rwa X (Twitter) kubera ukumntu akunda kuvuganira abandi.
Anne Marie Niwemwiza yize itangazamakuru muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK) aho yakuye impamyabumenyi mu itangazamakuru.
6. THE BEN NA GREEN P
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben avukana n’Umuraperi Rukundo Elie uzwi nka Green P, bavuka kuri Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi
The BEN yavutse tariki 09 01 1987 avukira Kampala muri Uganda, yatangiye gukora umuziki muri 2008 mu njyana ya R&B, pop ndetse na Afrobeat.
Yatangiriye ku ndirimbo Amaso ku maso, yamenyekanye bwa mbere mu ndirimbo Sinari nkuzi yakoranye na Tom Close, akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo Am in love, only you yakoranye na Ben Rutabana, why yakoranye na Diamond, This is love yakoranye na Rema Namakula, iyo yahimbiye umugore we yitwa Ni forever n’izindi….
Green P Cyangwa Green Person yavutse tariki 25 12 1988 I Kampala muri Uganda, ni umwe mu baraperi bakomeye mu njyana ya hip hop.
Yamenyekanye cyane mu itsinda rya tuff Gang muri 2008 ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa Kwicuma gusa yagiye anakora indirimbo ze ku giti cye zagiye zikundwa zirimo Inkuta, amaronko, Bingana iki yakoranye na Bruce melody n’izindi…
What's Your Reaction?










