70% ntibarishyura! Umujyanama wa Bwiza, Claude yahishuye ko bamwe mu bavuze ko baguze “album 25 Shades” batarishyura
Mu ijoro ryo ku wa 08 rishyira iryo ku wa 09 Werurwe 2025 nibwo umuhanzikazi Bwiza yakoreye mu Bubiligi igitaramo cyo kumurika album ye ya kabiri yise “25 Shades,” muri ibyo birori hari abazamutse ku rubyiniro bavuga ko bayiguze; buri umwe yavugaga ayo ayiguze ariko ngo bamwe banze kwishyura kandi isezerano ari umwenda.
Umuyobozi w'inzu ya KIKAC Music, Uhujimfura Claude akaba ureberera inyungu mu by’umuziki umuhanzikazi Bwiza, yahishuye ko abavugiye i Bruxelles mu Bubiligi ko baguze album itarasohoka ya Bwiza “25 shades” batinze kwishyura ku buryo abamaze kuyishyura ari 30%.
Muri icyo gitaramo cyabereye mu Bubiligi, album “25 Shades” yaracurujwe aho uwashakaga kuyigura atajyaga munsi y’ibihumbi 500 RWF, abenshi bagiye hejuru yayo.
Icyo gitaramo cyimaze kurangira habaruwe ko muri rusange iyo album yaguzweyo n'abantu batandukanye bayigura arenga miliyoni 15 RWF.
Mu kiganiro na Isibo, Uhujimfura Claude yagaragaje ko yatengushywe n'abavuze ko baguze album “25 Shades” ya Bwiza. Abamaze gusohoza isezerano ni mbarwa.
Yagize ati:"Turi yo ( Bruxelles mu Bubiligi) abantu baraje bavuga amafaranga bayiguze maze ubivuze akabyemererwa. Hari abayiguze nyuma bakisubiraho, ubona ko bahubutse, ugasanga umugabo araje ati: sinyiyiguze kuko navuze ko nyigura ntabyumvikanyeho n'uwo mu rugo."
"Hari abantu benshi bakomeje kwinangira batanga impamvu zitumvikana. Ubu abatarishyura bagera kuri 70%, dukomeje gutegereza."
What's Your Reaction?










