Umuramyi Sinach yajyanywe mu nkiko ashinjwa kutishyura indirimbo
Umuramyi wo mu gihugu cya Nigeria, Sinach arashinjwa kutishyura ibijyanye n’indirimbo ‘Way Maker’ yamubereye ibendera ry’umuziki we.
Osinach Egbu uzwi mu muziki nka Sinach akaba umaze kuba ikirangirire mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yajyanywe mu nkiko asabwa kwishyura miliyari 5 z’Ama-Naira, amafaranga akoreshwa muri Nigeria, kubera indirimbo yaririmbye ‘Way Maker.’
Icyo kirego cyatanzwe n’utunganya indirimbo w’aho muri Nigeria, Michael Oluwole uzwi nka Maye avuga ko yahonyorewe uburenganzira ku gihangano ‘Way Maker’ akaba ashaka kukigiraho ububasha.
Yakomeje agaragaraza ko yakoze uko ashoboye atunganya iyo ndirimbo. Yarayitunganyije maze ishyirwa hanze mu Ukuboza 2015.
The Guardian yanditse ko uwo mugabo yayikoreye imirimo irimo kuyifatira amajwi, kuyahuza, kuyayungurura, kuyongeramo uburyohe bwa senta [piano] n’ibindi byatumye icengera mu matwi y’abantu igakundwa.
Maye arashinja kandi Sinach ko yashyize hanze iyo ndirimbo akayicuruza mu buryo bunyuranyije n’amasezerano bagiranye. Ibyo byatumye amujyana mu nkiko amusaba kumwishyura agera kuri miliyari 5 z’Ama-Naira. Yongerweho no kwandikwaho iyo ndirimbo, bajye bagabana ayo izajya yinjiza.
Sinach uzwi mu ndirimbo ‘I Know Who I Am’ na ‘The Name of Jesus,’ we yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko iyo ndirimbo ari iye wenyine. Yashimangiye ko mbere yuko Maye ayikoraho yari yakozwe hifashishijwe abandi bahanzi barimo Nwabude Chude Arinze n’abandi benshi. Akazi ke ngo kari ako kuyungurura amajwi yayo, ibyo ngo yarabyishyuriwe amafaranga angana n’ibihumbi 300 by’Amadolari [$300].
Kumva icyo kirego byakozwe ku wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024 i Lagos muri Nigeria. Itsinda ry’abanyamategeko ba Sinach bamaganiye kure icyo kirego cya Maye.
Hagati aho, mu rwego rwo kwegeranya ibimenyetso, bazagaruka mu rukiko ku wa 29 na 30 Mutarama 2025.
Indirimbo ‘Way Maker’ si yo ndirimbo ya mbere y’umuhanzi wo muri Nigeria ihanganishije abantu mu mategeko. Mu mwaka wa 2016, 2face yaburanye na Blackface bapfa indirimbo “African Queen.” Blackface yavuga ko iyo ndirimbo ari iye, ahamya ko yayibwe na 2face, nyuma Blackface yiyemeje guhagarika gukurikirana mu mategeko 2face, ariko 2face yemeye kumwishyura amafaranga y’uburenganzira kuri icyo gihangano.
What's Your Reaction?










