Ruti Joel yavuze ku byo kunywesha Miss Muheto
Umuhanzi Ruti Joel umenyerewe mu ndirimbo zishingiye kuri Gakondo, yamaganiye kure ibyamuvuzweho ko yaba yaranywesheje Nyampinga w’U Rwanda 2022 (Miss Rwanda 2022), Muheto Divine bikarangira atawe muri yombi.
Ruti Joel yifashishije ibyo Abanyarwanda bakunda kuvuga ngo nta wukorera amahano ku gasozi k’iwabo, avuga ko atigeze anywesha Miss Muheto uherutse gukatirwa igifungo cy’amezi atatu asubikiye mu mwaka umwe.
Mu matariki ya 20 Ukwakira 2024 nibwo byamenyekanye ko Miss Rwanda 2022, Miss Muheto Divine yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gutwara imodoka yasinze, nta ruhushya no kwangiza ibikorwaremezo.
Ku wa 06 Ugushyingo 2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye gufungwa amezi atatu asubikiye mu mwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 190 RWF.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko izo nzoga zamusindishije yazinyweshejwe na Ruti Joel. Uwo muhanzi yakomeje kubigendera kure ntashake gutanga ukuri kuzuye kuri ibyo byamuvugwagaho.
Mu kiganiro yagiranye na ‘B&B Kigali’ yatangiyemo ukuri kwe kuri ibyo byamuvugwagaho agira ati:”Mu bintu by’ubutore ntawuvuga ibyo atazi, ntawuvuga ubusa, kandi baravuga bati: ntawubuza impala gucuranga! Ni umukobwa wanjye ndamukunda cyane, ni inshuti yanjye kandi sinamwihakana.”
“Yakoze amakosa araburana arataha ubu ari mu rugo, ameze neza. Ku byanjye rero, umenya barabuze ibyo bamvugaho. Bapfuye kuvuga ibyo babonye, abantu bati: ko iyo ntore yakoze amahano!”
Yakomeje avuga ko ibyo byo gusindisha atabikora. Ati:”Ibyo ntabwo nabikora n’iby’abanyamusozi! Agasozi k’iwanyu ntabwo ujya ugakoreraho amahano. Njye rero ntabwo nakorera amahano iwacu i Rwanda.”
Ruti Joel akubutse ku mugabane w’i Burayi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye. Akivayo, yavuze ko yahakoreye indirimbo zizagaragara ku muzingo we wa kabiri. Uwo muzingo uzaza ukurikiye uwo yashyize hanze umwaka ushize wa 2023 yise ‘Musomandera.”
What's Your Reaction?










