Killaman yahishuye impamvu yatumye amara imyaka umunani yose atarasezerana n'umugore we

Niyonshuti Annick umaze gukuza izina muri sinema nyarwanda nka Killaman uherutse gusezerana n'umugore we yatangaje ko mu myaka umunani bari bamaze bataraseserana, byose byaterwaga n'ubushobozi buke n'ubuzima bugoranye yanyuzemo.

Feb 11, 2024 - 00:26
Feb 11, 2024 - 08:41
 0
Killaman yahishuye impamvu yatumye amara imyaka umunani yose atarasezerana n'umugore we

Killaman udakunze guhisha amateka y'ubuzima bushaririye yanyuzemo n'umugore we atitaye ku izina amaze kubaka, avuga ko impamvu yatumye amara iyi myaka yose igera ku munani abana n'umugore we ariko badasezerana byose byatewe n'ubuzima bubi, ibi byatumaga babura ubushobozi bwo kuba bakora ubukwe.

Aba bombi batangiye kubana kuva mu mwaka wa 2015 ubwo yaramaze gutera inda uyu mugore we bigatuma iwabo bamwirukana akajya kubana na Killaman mu buzima bugoye aho avuga ko yamusanganye amafranga 2000 gusa.

Kuva icyo gihe avuga ko  ubuzima bwatangiye kuba bubi bitewe n'uko Killaman nta n'akazi yari afite ndetse hari hagiye kwiyongeraho n'inshingano zo kwita ku mugore utwite, ubwo icyo gihe yakoraga ikiyede mu mugi wa Kigali ndetse anacuruza filimi n'indirimbo.

Mu buzima bwabo avuga ko byaje no kugera aho yohereza umugore iwabo kugira ngo we abanze ashakishe ubuzima nyuma azamugarure.

Killaman avuga ko nyuma yo kubona amafranga yagombaga gukora ubukwe nk'igihembo cyo guha umugore we wihanganiye ubuzima bwose bushaririye banyuranyemo ariko ntamuveho.

Killaman Kandi avuga ko kugeza ubu ubushobozi bwose afite harimo n'ubwo gukora ubukwe yabukuye mu gukina sinema gusa binyuze muri filimi zitandukanye akora nka My Heart, Big Mind n'izindi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow