Tour du Rwanda - Umuholandi yagize i Kamembe ubwami bwe

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda kasize amateka mashya mu mujyi wa Rusizi, aho Umuholandi Jurgen Zomermaand ukinira Ikipe ya Dévelopment Picnic PostNL yegukanye intsinzi mu buryo bushimishije, anahita yambara umwambaro w’umuhondo.

Feb 24, 2026 - 15:20
Feb 24, 2026 - 17:15
 0
Tour du Rwanda - Umuholandi yagize i Kamembe ubwami bwe

Isiganwa ry’uyu munsi ryari rikomeye, ryiganjemo guhangana kw’abakinnyi 12 bari bagize itsinda ryaje kuvamo ibice bibiri, barimo n’abakinnyi bakomeye nka Ribeiro, Mulugeta, Mulubrhan, Aman, Vanhuffel na Marti. Iri tsinda ryigeze gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 50 ku gikundi gikuru (peloton), ibintu byatumye isiganwa rirushaho gushyuha hasigaye ibilometero 10 bya nyuma.

Mu bihe bya nyuma, Abanya-Eritrea ni bo bayoboye igikundi, mu gihe amakipe akomeye nka Soudal na NSN yari ku isonga ashaka uko asatira abari imbere. Icyakora, uko intera yagabanukaga ni ko igitutu cyiyongeraga.

INDI NKURU WASOMA :Ann Kansiime agiye kwizihiza imyaka 40 mu buryo budasanzwe 

Hasigaye ibilometero bitatu gusa, Zomermaand yafashe icyemezo gikomeye cyo gusohoka mu itsinda, agenda wenyine. Yahise ashyiramo amasegonda 25, nyuma yongera intera igera ku masegonda 35, mbere y’uko igera no kuri 45 hasigaye kilometero imwe ngo agere ku murongo wa nyuma. Nubwo Pau Marti wa NSN yagerageje kumukurikira, ntiyabashije kumugeraho.

Uyu musore wagaragaje imbaraga n’ubuhanga budasanzwe, yaciye ku murongo wa nyuma i Rusizi ari wenyine, yakirwa n’amashyi y’abafana bari baje ari benshi. Intsinzi ye yahise imwambika umwambaro w’umuhondo, awambuye uwari umaze kuwufata mu minsi ibiri ishize.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow