Impamvu Aliko Dangote yitabiriye ubukwe bwa Mr Eazi

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Mr Eazi yatunguranye akorana ubukwe n'umugore we, Temi Otedola, bakorera ubukwe muri Iceland. Ni ubukwe bwitabiriwe n'umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote.

Aug 9, 2025 - 16:35
Aug 9, 2025 - 18:29
 0
Impamvu Aliko Dangote yitabiriye ubukwe bwa Mr Eazi

Umuhanzi Mr Eazi ufitanye imikoranire na Rayon Sports, yakoranye ubukwe n'umugore we, Temi Otedola mu buryo bw'ibanga bubera ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cya Iceland. Bwitabiriwe n'abiganjemo abaherwe bo muri Afurika no hanze yaho.

Umuherwe, Aliko Dangote ni umwe muri abo bakire basize imirimo yabo itandukanye barabwitabira.

Aliko Dangote utunze arenga miliyari 24 z'Amadolari y'Amerika, yahaserukanye umucyo ajya gushyigikira Mr Eazi na Temi Otedola.

Ni ubukwe yitabiriye kubera ko ari inshuti cyane n'umuryango wa Temi Otedola; papa wa Temi ni uwitwa Femi Otedola akaba umwe mu baherwe bo muri Afurika kuko amafaranga afite abarirwa hejuru ya miliyari 1 y'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Mu minsi yashize, Dangote, Femi n'abandi baherwe bagaragaye bahuye na Burna Boy banasangirira ku meza amwe, bishimangira ubunshuti bafitanye.

Mr Eazi ni umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Afurika akaba afite sosiyete yitwa CHOPLIFE itera inkunga ikipe ya Rayon Sports, mu mwaka w’imikino ushize 2024/25 bayambaraga ku myambaro yayo.

We na Temi Otedola bari bamaranye igihe babana nk'umugabo n'umugore ariko ntibakozwe ibyo gukora ubukwe ngo bahamirize inshuti n'imiryango ko barwubatse. None bamaze kuruhamya.

Aliko Dangote ni umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Mr Eazi na Temi Otedola

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow