Bamukuyemo igihaha! Byinshi utamenye ku burwayi bwa Kibonge

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya hano mu Rwanda Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yatangaje byinshi ku burwayi bwe aherutse kuvurwa avuga ko byabaye ngombwa ko bamukuramo igihaha kimwe.

Feb 18, 2024 - 16:05
Feb 18, 2024 - 18:15
 0
Bamukuyemo igihaha! Byinshi utamenye ku burwayi bwa Kibonge

Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoreye ku muyoboro wa YouTube wa Igihe avuga ko ari uburwayi yari amaze igihe yivuza kuko yamaze iminsi mu bitaro avamo ajya gusangira n'umuryango we iminsi mikuru nyuma asubira mu bitaro.

Ni uburwayi bwatangiye akorora ibi bikaba byarabangamiraga akazi ke ka buri munsi gasaba gukoresha ijwi rimeze neza kandi ridafite ikibazo.

Nyuma yaje kujya kwa muganga bamusuzumye basaga igihaha cye kimwe cyarangiritse, ari byo byatumaga hakora igihaha kimwe ikindi ntigikore neza bikagirana isano n'iyo nkorora baza kumubwira ko kugirango bikire bagomba kumubaga bakagikuramo.

Yaje gutaha ajya kubiganiraho na Madamu we niba koko bakwemera ko bamubaga dore ko uba ushobora no kuhahasiga ubuzima gusa byaje kurangira babyemeye cyane ko nta yandi mahitamo yari ahari.

Yaje kugaruka kwa muganga ahamara iminsi bamwitaho ndetse yitegura no kubagwa, igihe kigeze baramubaga bamukuramo igihaha kimwe cyari cyarangiritse hasigaramo kimwe kizima.

N'ubwo Kibonge asigaranye igihaha kimwe ariko avuga ko kugeza ubu ameze neza ndetse ko yumva ameze nk'ufite ibihaha bibiri cyane ko yamaze gutangira n'akazi ke ka buri munsi.

Amakuru y'uburwayi bwe bagerageje kuyahisha, bayatangaza ari uko amaze kubagwa mu kwezi kwa Mutarama 2024 ubwo Kibonke  yashimaga Imana ko byagenze neza, n'ubu amashimwe ni yose ku kuba yarabagiwe mu Rwanda aho kujya kuvurizwa mu Buhinde, ndetse akongera gushimira Imana ko atahasize ubuzima ngo asige umuryango we.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow