Bruce Melodie yaciye amarenga yo kuzuza Sitade Amahoro

Umuhanzi nyarwanda, Bruce Melodie yongeye kwitsa ku bijyanye n'ibitaramo, atekereza ku kuzuza Sitade Amahoro.

Jun 25, 2025 - 20:18
Jun 25, 2025 - 20:36
 0
Bruce Melodie yaciye amarenga yo kuzuza Sitade Amahoro

Itahiwacu Bruce uri mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy' U Rwanda, mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba n'ahandi yagize inzozi zo kuzuza Sitade Amahoro.

Nyuma yuko Sitade Amahoro ivuguruwe igashyirwamo imyanya ibihumbi 45, ikomeje kwigerwa n'abahanzi nyarwanda nubwo ntawe urayitinyuka wenyine.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025, Bruce Melodie yifashishije amashusho y’imbere muri Sitade Amahoro avuga ko agitekereza kuyuzuza.

Yagize ati:"Tekereza iyi sitade Amahoro yuzuye? Amatike yose yagurishijwe yashize ku isoko!"

Igisubizo.com ifite amakuru ko Bruce Melodie ari mu mishinga migari n'abahanzi mpuzamahanga azakorana na bo indirimbo. Abari kuri urwo rutonde rutegerejwe, bazabanzirizwa na Diamond Platnumz na Joel Brown bakoranye indirimbo "Pom Pom" itegerejwe muri iyi mpeshyi ya 2025.

Bivugwa ko namara gukorana n'abandi bahanzi bakomeye, bazategura igitaramo cyizabera muri sitade Amahoro bamwe muri abo bahanzi mpuzamahanga bahari. Baratekereza ko batuma bayuzuza, gusa ngo si vuba  ni ibintu bizakorwa mu myaka iri imbere.

Bruce Melodie afite inzozi zo kuzuza Sitade Amahoro ivuguruye

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow