Ubwo nafataga umwanzuro wo kutishora mu bikorwa by’ubusambanyi nahise mfungirwa amahirwe menshi - Yemi Alade

Umuhanzikazi Yemi Alade ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko burya nubwo abantu babona yaramamaye ariko yagiye avutswa amahirwe menshi yo gutsindira ibihembo bitandukanye bitewe n’uko yanze gutanga ruswa y’igitsina kubategura ibyo bihembo bigatuma agenda afungirwa amazi n’umuriro.

Mar 28, 2024 - 07:55
Mar 28, 2024 - 09:53
 0
Ubwo nafataga umwanzuro wo kutishora mu bikorwa by’ubusambanyi nahise mfungirwa amahirwe menshi - Yemi Alade


Kenshi iyo uganiriye n’abakobwa bari mu muziki ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bose bahuriza ku mbogamizi imwe bahura na yo iyo bagitangira umwuga bataramenyekana, aho usanga basabwa kuryamana nabo kugira ngo babafashe kuzamuka ndetse bamwe mu bakobwa bakemera gutamba ubuzima bwabo ngo byibuze babe bagera ku nzozi zabo.

Ibi ni nabyo byabaye ku muhanzikazi Yemi Alade nubwo we yahitwaye kigabo agatsembera abashakaga kumusambanya bamwizeza ubufasha nubwo na we hari amahirwe amwe byagiye bimuvutsa.

Uyu muhanzikazi yahishuye ko yagiye asabwa n’abantu benshi bakomeye mu myidagaduro kuryamana na we mu bihe byashize bamwizeza amahirwe y’imbonekarimwe azabona nyuma yo kuzuza ibyo bamusaba ariko akabamaganira kure gusa uku kubahakanira avuga ko byahise bimufungira amahirwe menshi.

Avuga ko kugeza ubu aticuza kuba yaranze ubusabe bwabo ngo baryamane kuko byibuze afite agaciro ke n’abafana bamukunda, agatunga agatoki abagabo avuga ko aribo mpamvu yatumye atagira igihembo yegukana muri Nigeria.

Yagize ati “Hari igihe muri uru ruganda buri wese yashakaga kuryamana nanjye bakambwira bati ‘Yemi niba udakoze ibi, ntuzigera ubona biriya’. Uyu munsi abagabo nibo mpamvu yatumye ntagira igihembo nsindira muri Nigeria.” Yakomeje agira ati “Kuryamana n’abagabo byari nk’ikiraro nari kunyuraho nkamamara (Platform),  nkabona amahirwe menshi yewe harimo n’ibihembo ariko ubwo nafataga umwanzuro wanjye wo kutishora mu bikorwa by’ubusambanyi ngo mbone indonke, nahise mfungirwa amahirwe menshi.”

Yaba mu muziki wa Africa ndetse n’I Burayi usanga abakobwa basaba Leta kuba yagira icyo ikora kuri iki kibazo, Leta ikabasaba kutajya bemerera abashaka kubafasha bagamije kubasambanya ahubwo n’ugerageje kubikora bakamutungira agatoki Leta akaba yakurikiranywa.

Yemi Alade yamenyekanye mu ndirimbo nka Jonny, Africa yakoranye na Sauti Sol, How I feel n’izindi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow