Jay Z yahindukiranywe n'umukobwa umushinja kumusambanya
Umuraperi wo muri Amerika, Jay Z yongeye kujyanwa mu nkiko n'umukobwa wahawe izina rya Jane Doe wamushinjaga ihohotera rishingiye ku gitsina, amwihimuraho ko yabonye akuyemo ikirego akamwita umunyabihuha, akiyemeza no kumujyana mu nkiko we n'abanyamategeko be.
Nyuma y'uko umukobwa washinjaga Jay Z ihohotera rishingiye ku gitsina wavugaga ko yarimukoreye mu mwaka wa 2000, agakuramo ikirego, Jay Z akiyemeza kumujyana mu nkiko ku bwo kumuharabika, umukobwa na we yongeye kumushinja iterabwoba.
Ku wa 03 Werurwe 2025, umukobwa utaramenyekanye amazina ahubwo akitwa Jane Doe wafashe umwanzuro wo gushinja Jay Z ihohotera rishingiye ku gitsina akavuga ko yarimukoreye afite imyaka 13 mu mwaka wa 2000, umunyamategeko we, Tony Buzbee yatunguranye ku wa 14 Gashyantare 2025 avuga ko bakuyemo ikirego.
Ibyo byashimishije cyane Jay Z avuga ko yarameze nk'uwari ufite imbunda ku gahanga ayikurwaho.
Hashize iminsi ibyo bibaye, muri uku kwezi kwa Werurwe, Jay Z yiyemeje gukurikirana mu nkiko uwo mukobwa n'abanyamategeko be; Tony Buzbee na David Fortney.
Uwo mukobwa abifashijwemo n'umunyamategeko we, Tony Buzbee batanze ikirego bashinja Jay Z kubatera ubwoba no kubavugaho ibihuha, nyamara ngo ibyo bamushinjaga byari byo nuko bakuyemo ikirego.
Icyo kirego cyivuga kandi ko mbere yuko bakuramo ikirego hari abagabo baje kureba uwo mukobwa bavuga ko ari abantu ba hafi ya Jay Z bamutegeka gusinya ku mpapuro zemeza ko ibyo amushinja ari ibihuha ariko we arabyanga.
Ababyeyi be na bo baregerewe baraganirizwa ngo binginge umukobwa wabo akuremo ikirego, nyuma yifatiye umwanzuro wo kugikuramo, none ubu ngo atewe ubwoba n'ibishobora kumubaho.
Ikirego cya Jay Z cyakuwemo yarakomeje kwihagararaho avuga ko ibyo bamushinja ari ibinyoma.
What's Your Reaction?










