Wizkid yavuze ko icyo yigisha mu muryango we ari urukundo
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Wizkid yavuze ko ikintu cya mbere mu muryango we ari urukundo.
Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi mu muziki nka Wizkid, yavuze ko icyo yitaho mu muryango we ari ukwigisha urukundo kuko ari rwo rufasha abantu kubana neza.
Wizkid yamenyekanye mu ndirimbo zirimo: Come Closer, Mood, Ijoro na Essence. Ni zimwe mu ndirimbo ze zamuhesheje ubwamamare ndetse zimuha kugira n'umuryango ukize. Akaba afite umugore witwa Jada Pollock babyaranye abana babiri. Yahishuye ko ikintu yigisha mu muryango we ari urukundo.
Yagize ati:"Isomo nigisha abana banjye umunsi ku wundi, ni ugukundana no kwitanaho. Umuryango ufite abavandimwe bunze ubumwe ntacyabatandukanya. Ariko umuryango ufite abavandimwe bangana, ntabwo ibintu bigenda neza, ntabwo batera imbere."
"Igihe nzaba ndi mu myaka ya za 50, amafaranga ntabwo azaba anshishikaje. Ikintu cyizanshimisha ni ukuzabona urukundo ari umwami mu rugo rwanjye. Icyo ni cyo kintu cy'ibanze nshaka kugira mu muryango wanjye."
Wizkid uzwi kandi nka Big Wizy ni umwe mu bahanzi basaruye agatubutse mu muziki. Umugore we Pollock ni umujyanama we mu by'umuziki.
Jada Pollock ni we mugore wa Wizkid
What's Your Reaction?










