Papa Cyangwe ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye bwite
Umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe nyuma yo gushyira hanze album ye ya kabiri yise 'Now or Never' ikunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, aritegura gukora igitaramo cyo kwizihiza ibyo amaze gukora mu muziki mu rugendo rurenga imyaka itanu.
Mu mezi ya mbere y'uyu mwaka Papa Cyangwe yari yatangaje ko azashyira hanze album ye ya kabiri nyuma ya 'Live and Die' ya mbere ndetse anateguza gukora igitaramo cye bwite.
Ku wa 3 Ukwakira 2025 ni bwo uyu muraperi yashyize hanze iyi album igizwe n'indirimbo 12 zirimo izo yakoranye n'abandi bahanzi nka Bulldogg, Bruce The 1st, Ariel Wayz, Diez Dola, Yampano, Magna Romeo n'abandi.
Mu kiganiro Papa Cyangwe yagiranye na IGISUBIZO, yakomeje ku gitaramo cye azakora yizihiza ibikorwa bye mu muziki mu gihe kirenga imyaka itanu uwumazemo.
Yagize ati: "Igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu, ntabwo njyewe ntekereza ko nacyita icyo kwizihiza imyaka itanu, ntabwo ariyo ntego yanjye ahubwo wenda ni icyo kwizihiza ibikorwa maze gukora nanashimira abantu.
"Rero turi kugitegura njyewe n'abo dukorana icyo dutegereje ni uko abaterankunga twagiye dukora nabo muri iyo myaka irenga itanu tumaze babyemeza, rero dutegereje gahunda yabo bose ubundi tukamenya ngo igitaramo tugishyize ryari kandi ni vuba."
Urutonde rw'indirimbo zigize album Now or Never ya Papa Cyangwe
Papa Cyangwe kandi agaragaza ko yishimira uko album ye iri kumvwa cyane ku mbuga zicuruza imiziki nka Audiomack, aho iza ku mwanya wa mbere mu Rwanda ikaba ku mwanya wa gatanu mu Burundi mu ziri kumvwa cyane.
Iyi album iriho indirimbo ziri gukundwa cyane nka 'Ntibatubona' yakoranye na Bulldogg na Bruce The 1st, 'Disappointed' yakoranye na Ariel Wayz, 'Isegonda' yakoranye na Magna Romeo, 'Kansirida' yakoranye na Yampano n'izindi, Papa Cyangwe avuga ko vuba bidatinze aratangira no gushyira hanze amashusho ya zimwe.
What's Your Reaction?










