Umwana w’amezi 6 yasimbuye abakuru! Ibyihariye kuri album ya Marioo iriho Element Eleeeh

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Marioo yamaze gushyira hanze urutonde rw’indirimbo zigize umuzingo we w’indirimbo [album] yitegura gushyira hanze. Yahamije ko wayobowe n’imfura ye y’igitamba mbuga.

Nov 21, 2024 - 20:49
Nov 22, 2024 - 06:53
 0
Umwana w’amezi 6 yasimbuye abakuru! Ibyihariye kuri album ya Marioo iriho Element Eleeeh

Omary Ally Mwanga uzwi mu muziki nka Marioo ni umwe mu bahanzi bagezweho mu gihugu cya Tanzania. Akomeje gukorana imbaraga, bikaba bigaragazwa na album yitwa ‘The Godson’ igizwe n’indirimbo 17, azashyira hanze ku wa 29 Ugushyingo 2024.

Ni album yihariye ku muryango we ndetse no ku bahanzi nyarwanda; izagaragaraho utunganya indirimbo (music producer), Mugisha Robinson Fred [Element Eleeeh] bakoranye indirimbo yitwa ‘Njozi.’

Si ibyo gusa kuko ari ku rutonde rw’abayitunganyije. Ari kumwe n’abahanga mu gutunganya indirimbo ari bo: Kamba Creator, Click Master, Traxx, BLVCQ, Clickie Dady, S2KIZZY na Abbah Process.

Izagaragaraho kandi umuhanzi Rusanganwa Norbert uzwi nka [Kenny Sol] aho bakoranye indirimbo ‘Happiness.’

Uretse uwo mwihariko wo kugiraho abahanzi babiri bo mu Rwanda, yashyizeho abandi bahanzi b’iwabo muri Tanzania; Aslay, Ali Kiba na Harmonize.

Abandi bo hanze ya Tanzania ni Joshua Baraka [Uganda], Bien [Kenya], King Promise [Ghana] na Patoranking [Nigeria].

Kimwe mu bintu bitangaje kuri iyi album nuko uwatangajwe ko ari we wayiyoboye [umuyobozi wayoboye akazi ko kuyitunganya] ‘executive producer’  ni umwana w’umukobwa we w’imfura witwa Princess Amarah.

Mu busanzwe, ‘executive producer’ ni umuntu uyobora itunganywa ry’igihangano; ashobora kuba ahagarariye itunganywa rya album. Bivuze ko amenya ibya buri ndirimbo n’uburyo yatunganyijwemo. Agomba kuyikora neza kuko iyo ikozwe neza bimwubakira izina akazitabazwa n’abandi bashaka ko abayoborera itunganywa rya album zabo.

Abantu bibajije ukuntu umwana wa Marioo, Amarah yayiyoboye. Amarah ni umwana w’umukobwa w’amezi atandatu yabyaranye n’umugore we, Paula Kajara.

Mu by’ukuri, ni umwana muto ariko impamvu yamuhaye icyo cyuhahiro byatewe n’impamvu zitandukanye, zirimo ubuhanzi, ikimenyetso cyo kumwubaha n’ikibatsi cy’urukundo ku muryango we.

Ashyira hanze urutonde rw’indirimbo rugize iyo album, Marioo yavuze ko ‘The Godson’ irenze kuba ari umuziki gusa, ikaba ari ubucuruzi bw’umuryango buzahora buteza imbere umukobwa we, azabaho kandi atewe ishema no kuba umuyobozi wa album ya papa we.

Bivuze ko ari nk’ikigega ahunitsemo ibizatunga umukobwa we, Princess Amarah.

Marioo agiye gushyira hanze iyo album mu gihe hashize iminsi itandatu umuhanzi wo muri Uganda, Fik Fameica ashyize hanze indirimbo bakoranye yitwa ‘Oyaya.’

Marioo yamaze gushyira hanze urutonde rw'indirimbo rugize album ye

Umwana wa Marioo, Princess Amarah ni we muyobozi wa album ya papa we

Marioo ni umwe mu bahanzi bo muri Tanzania bari gukorana imbaraga

Eleeeh ari kuri album ya Marioo

Kenny Sol ukorera mu nzu y'umuziki ya 1:55 AM, na we ari kuri album ya Marioo, bakaba barakoranye indirimbo 'Happiness'

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow