Abahanzi ntibemeranya na Papa Cyangwe uvuga ko abahanzi bakuru bagomba gufasha abato
Mu gihe usanga abahanzi batandukanye barimo Papa Cyangwe bavuga ko abahanzi bakuru baba badashaka gufasha abato bakizamuka, abarimo Okkama na Yampano, bo bavuga ko atari ko babibona ko ahubwo umuhanzi aba ari we ugomba gukora cyane akazamuka adategereje kuzamukira ku wundi.
Bamwe mu bahanzi baganiriye na Igisubizo.com barimo Yampano na Okkama bombi bahuriza ku kintu cyo guhakana ko kuba umuhanzi mukuru adafasha umuhanzi ukizamuka ari byo bishobora gutuma umuziki udindira kuko umuntu ajya kuza mu muziki yizanye nta wundi yizeye ko azamufasha.
Yampano we avuga ko ku ruhande rwe agomba gukora cyane adategereje ko hari umuhanzi uzaza ngo amufashe kuko burya na we aba yibereye muri gahunda ze ndetse na we aba afite uwo aba ari kwirukaho umurenzeho ngo na we abe yamubyaza umusaruro, bityo kuba yaza mugakorana indirimbo ntacyo akungukaho biba bigoye cyane.
Ibi kandi abihuriraho na Okkama ndetse na Diplomate bemeza ko umuntu utekereza ko kugira ngo azamuke akeneye ubufasha buturutse ku muntu mukuru kuruta uko we yakwihiringa ari ubunebwe umuntu aba yifitemo, bigatuma yumva yashaka guhita azamuka ako kanya, nyamara ugasanga abantu nk’abo bazamutse muri ubwo buryo batamara kabiri.
Kuba abahanzi bafashanya ni byiza ariko na none sicyo kibanze kugira ngo umuziki uzamuke, ahubwo mu by’ukuri hakenewe gukora cyane bityo n’abashoramari bakiyongera cyane ko no kuba mu Rwanda hari abaturage bacye kandi abahanzi ari benshi na byo bijya bibabera imbogamizi ugasanga kubona ibitaramo bikwiriye abahanzi bose bidashoboka.
What's Your Reaction?










