Spice Diana yibiye akabanga bagenzi be gatuma ibihangano bye bimenyekana cyane

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Spice Diana, yeruriye abari bamaze iminsi bamushinja kwishyura abanyamakuru bo ku mbuga nkoranyambaga batandukanye kugira ngo bamwamamarize (Promotion) ibihangano bye ku mbuga nkoranyambaga zabo banamuvuge neza, avuga ko abikora cyane kandi ko ari bimwe mu bigize business.

Mar 16, 2024 - 09:28
Mar 16, 2024 - 14:49
 0
Spice Diana yibiye akabanga bagenzi be gatuma ibihangano bye bimenyekana cyane

Muri iki cyumweru kiri gusozwa ku mbuga nkoranyambaga havuzwe cyane ko Spice Diana yishyuye abakoresha imbuga nkoranyambaga (Bloggers) n’Abanyamakuru kugira ngo bamwamamarize indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze kandi ko ari ibintu amaze igihe akora.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo yitwa Baaba,  uyu muhanzikazi yaje kwemera ko buri gihe aba yishyuye Abanyamakuru kugira ngo bamusunikire ibihangano bye kuri rubanda dore ko avuga ko umuziki ari umushinga nk’indi yose umuntu abagomba gushoramo avuga ko ababinenga barwaye mu mutwe ahubwo ko bagomba kumwigiraho bagashaka abazajya babamamariza ku ruhande rwabo.

Yagize ati “Umuziki ni umushinga tugomba gushoramo. Iyo ngiye kuri Jah-Live mba ngomba kwishyura amamiliyoni kugira ngo nkore indirimbo…Iyo ngiye kuri Swangz mba ngomba kwishyura amamiliyoni kugira ngo bankorere amashusho. None ni gute wabona abantu bakwamamariza ibyo ukora ku mbuga nkoranyambaga zabo utabishyuye?”

“Buri muhanzi wese aba agomba kwamamaza ibyo bacuruza…abanenga ibyo gushora mu muziki bashobora kuba batari mu muziki cyangwa bafite uburwayi bwo mu mutwe.”

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow