Rema yagarutse ku kuntu ubuhanzi bwatumye bamwirukana mu rusengero

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Rema yahishuye ko impano y'ubuhanzi yayiyumvisemo akiri umwana muto ariko byatumye akurwa imbere y'abantu.

May 1, 2025 - 13:30
May 1, 2025 - 14:28
 0
Rema yagarutse ku kuntu ubuhanzi bwatumye bamwirukana mu rusengero

Rema umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Nigeria no hirya no hino ku Isi, yagaragaje ko yavuye kure bijyanye nuko mu rusengero yasengeragamo bamwumvise arapa bahita bamukura ku rubyiniro.

Ibyo Rema yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru akaba umushyushyarugamba wo muri Nigeria ariko ukunda kwibera mu gihugu cy' Ubwami bw' U Bwongereza, Adesope Olajide uzwi nka Shopsydoo.

Yagize ati:"Rimwe nigeze gukurwa ku rubyiniro n'abo mu rusengero nakuriye nyuma yo kumva nsubiramo imirongo y'indirimbo MI Abaga. Nk' umuraperi w'umwana wasengeraga ndetse nanigaga, nageragezaga kuririmba imirongo y'indirimbo z'abandi bahanzi, nkayirapa neza cyane."

"Undi munsi nagiye gusenga mfite intego yo kuza gususurutsa abari bitabiriye amasengesho. Nagiye imbere yabo ndarapa, abo muri urwo rusengero ntibyabashimishije, bahise bankura ku rubyiniro ndetse bansohora hanze."

Ntiyacitse intege kuko yaje gufata amajwi y'indirimbo ze ari kurapa, arayabika aza kumvwa n’umwe mu banyabigwi mu muziki wa Nigeria, D'Prince, ayumvise yumva Rema afite impano idasanzwe, ni ko kumujyana mu nzu ifasha ndetse igatunganya indirimbo, Mavin Records, bamusinyishamo ubu ni umuhanzi wabo.

Amaze kugera kuri byinshi mu muziki birimo uko indirimbo ye Calm Down yarengeje inshuro miliyari imwe yumviswe ku rubuga rwa Spotify. Yagurishijwe kopi zirenga miliyoni 2 muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Ni imwe mu ndirimbo ziri mu njyana ya Afrobeats zarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube, yarengeje inshuro miliyari imwe.

Iyo ndirimbo kandi yamaze igihe ku rubuga rutondekwaho indirimbo z'Abanyafurika zikunzwe muri Amerika, ruzwi nka Billboard Us Afrobeats Chart.

Rema yakomeje kugaragarizwa urukundo maze aba umuhanzi wo muri Afurika wagize abamwumvise ku kwezi bangana na miliyoni 40 ku rubuga rwa Spotify.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow