Impamvu Mani Martin agiye gushyira hanze album igizwe n’indirimbo 25

Mani Martin uri mu bahanzi b’abahanga umuziki nyarwanda ufite, yahishuye ko mu kwezi kwa Nzeri 2024 azashyira hanze album igizwe n’indirimbo 25.

Aug 18, 2024 - 19:04
Aug 18, 2024 - 23:16
 0
Impamvu Mani Martin agiye gushyira hanze album igizwe n’indirimbo 25

Umuhanzi nyarwanda Mani Martin yavuze ko mu kwezi kwa Nzeri 2024 azizihiza imyaka 25 amaze akora umuziki. Azahita aboneraho n’umwanya wo gushyira hanze album igizwe n’indirimbo 25.

Mani Martin ari mu bahanzi nyarwanda b’abanyabigwi kubera indirimbo yashyize hanze zirimo: Urukumbuzi, Urukundo, Jelasi n’iyitwa  Icyo Dupfana. Kubera ubuhanga yagiye yerekana mu myaka itandukanye yamaze akora umuziki byatumye atumirwa mu maserukiramuco atandukanye; yaba ayo mu Rwanda no hanze yaho.

Uyu muhanzi  yahamije ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (album) yirinze gutangaza izina ryawo, ariko avuga ko uzaba ugizwe n’indirimbo 25 mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 ishize akora umuziki.

Yagize ati:”Nyuma yuko nshyize hanze album yitwa Nomade igakundwa, ku wa 21 Nzeri 2024 nzashyira hanze indi album izaba igizwe n’indirimbo 25.”

“Ni album izaba igizwe n’izo ndirimbo 25 kubera ko nzaba ndimo ndizihiza imyaka igera kuri 25 ishize nkora umuziki. Ni umunsi uzaba udasanzwe kuri njye kuko imyaka 25 ivuze ikintu gikomeye ku mwuga nkora wa muziki.”

Uwo muzingo w’indirimbo (album) uzaba ari umuzingo we wa karindwi kuko aherutse gushyira hanze uwa gatandatu yise “Nomade.” Nomade yagiye hanze mu mwaka wa 2022, yaje ikurikira iyitwa “Afro” yasohotse mu 2017, ‘Isaha ya 9’ yagize hanze mu 2008, ‘Icyo Dupfana’ yashyize hanze mu 2010, ‘Intero y’amahoro’ yashyize hanze mu 2011 na na ‘My Destiny’ yagiye hanze mu 2012.

Mani Martin ari mu myiteguro yo gushyira hanze album isobanuye imyaka 25 amaze akora umuziki

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow