Icyatumye Vestine wo mu itsinda “Vestine and Dorcas” azinukwa iby'amadini

Umuramyikazi Ishimwe Vestine ubarizwa mu itsinda "Vestine and Dorcas" wasezeranye mu mategeko n’umugabo wo mu gihugu cya Burkina Faso, Idrissa, abantu batandukanye barimo n’inshuti ze bamuvugaho amagambo atishimiye, ibyo byatumye avuga ko azajya asengera mu mutima we.

Mar 6, 2025 - 17:13
Mar 6, 2025 - 18:17
 0
Icyatumye Vestine wo mu itsinda “Vestine and Dorcas” azinukwa iby'amadini

Ishimwe Vestine uririmbana n'umuvandimwe we Dorcas mu itsinda "Vestine and Dorcas" indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yahamije ko inshuti ze bari bahuriye no mu itsinda rya Whatsapp (Whatsapp Group) zamuzinukishije iby'amadini kubera ibintu bibi bamuvuzeho.

Ku wa 15 Mutarama 2025 nibwo Vestine yahamije isezerano na Ouedraogo Idrissa wo mu gihugu cya Burkina Faso bazerana imbere y’amategeko. Abakoresha imbuga nkoranyambaga basesenguye amashusho yabo, bavuga ko ari umusaza abandi bavuga ko Vestine atwite kubera asezeranye mu buryo butunguranye.

Mu kiganiro na Murindahabi Irene, Vestine ari kumwe na Dorcas, yavuze ko gahunda afite ari iyo gusengera mu mutima kuko abantu basenganaga bamweretse uruhande rubi.

Ati:"Mbega mbega abantu! Nibwo nabonye abantu cyane! Noneho natangajwe n'itsinda nabagamo kuri Whatsapp! Nari nzi ko ari abantu banjye ba hafi bataza kuvuga ibibi! Ariko ni bo bafataga amafoto bakayakura ahandi bakayazana muri group, bakavuga ngo ashatse umusaza... Ashatse atwite...!"

"Nahise mpitamo kuzajya nsengera mu mutima wanjye, nubahe Imana, nyihimbaze, ntashingiye ku idini kuko abo twasenganaga barambabaje."

Vestine yabitewe n'abo bamuvuzeho ibihuha ko atwite ashatse umugabo w'umusaza n'ibindi.

Ababivugaga bashingiraga ku kuba yarasezeranye abyibushye ugereranyije na mbere. Avuga ko ayo magambo yatumye agiye gutuma atinza ubukwe buzabe abantu bararambiwe, na bwo buzabatungure. Uyu mukobwa yavuze ko akunda ku buryo nakora ubukwe n’uwo mugabo bazabana mu rw’imisozi igihumbi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow