Titi Brown yigaramye urukundo rwe na Miss Nyambo

Umubyinnyi wabigize umwuga Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yahakanye ibimuvugwaho ko ari mu rukundo na Miss Nyambo Jesca bamaze iminsi bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Feb 17, 2024 - 13:24
Feb 17, 2024 - 16:14
 0
Titi Brown yigaramye urukundo rwe na Miss Nyambo

Inkuru y'aba bombi ivuga ko baba bari mu munyenga w'urukundo yatangiye gukwirakwira nyuma y'amashusho yagiye hanze agaragaza Titi Brown ndetse na Miss Nyambo bari ku mazi basa n'abagiye kurya ubuzima ku munsi wahariwe abakundana ku isi hose uba taliki ya 14 Gashyantare 2024.

Nyuma y'ayo mashusho hakomeje kugenda acicikana agaragaza aba bombi bari ahantu hagiye hatandukanye banabyina indirimbo zigezweho, ibizwi nka 'Challenge'.

Ibi byaje gutuma abantu batangira kubashyira mu majwi ko baba bari mu munyenga w'urukundo gusa ibi byose Titi Brown yamaze kubihakana.

Mu kiganiro yagiranye n'Igihe Titi Brown yahakanye aya makuru avuga ko nta rukundo ruri hagati ye na Nyambo gusa ngo amashusho babonye bari kumwe yafashwe ubwo bari bagiye gufata amashusho ya filimi bakinanye.

Yagize ati "Oya rwose ntabwo ari byo, nta rukundo ruri hagati yange na we. Ariya mashusho mwabonye yafashwe mu minsi ishize ubwo twafataga amashusho ya filimi twakinanye."

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow