P-Fla yiyemeje gukora indirimbo ivuga ibigwi by'umuryango FPR Inkotanyi
Umuraperi P-Fla yafashe umwanzuro wo kuzashyira hanze indirimbo ivuga ibigwi by’umuryango FPR Inkotanyi, nyuma yo gutemberezwa ibice bigize ingoro y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ku wa Mbere tariki 15 Ukuboza ni bwo abaraperi bazaririmba mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' basuye ingoro y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Kimuhurura ahakorera inteko ishinga amategeko y'u Rwanda.
Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru, uyu muraperi yavuze ko rugendoshuri bakoze rugiye kumufasha ibintu byinshi mu rugendo rwe nk’umuhanzi by’umwihariko muri iki gihe ari gukora kuri album yitegura gushyira hanze mu mwaka utaha.
Mu magambo ye yagize ati "Uru rugendo ni ingenzi cyane kuko ruje ndimo no gukora kuri album yanjye igeze ahashimishije."
P-Fla kandi yagaragaje ko nyuma yo gusura iyi ngoro byahise bimuha ikindi gitekerezo gishobora no kuzavamo indirimbo ivuga ku mateka y’u Rwanda kandi igasohoka kuri iyi album ari gukoraho.
Ati "Yego birashoboka nyuma yaha mwazabona indirimbo yanjye ivuga ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ibigwi bya RPF Inkotanyi."
Abaraperi bazaririmba mu gitaramo Icyumba cya Rap basuye ingoro y’urugamba rwo kubohora u Rwanda
What's Your Reaction?










