Simi yahishuye impamvu umugabo we amureka akisanzura ku bandi bagabo
Simi wakunzwe mu ndirimbo ‘Joromi’ yavuze ko kubera icyizere umugabo we amufitiye amureka akisanzura ku bandi bagabo.
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Simi yavuze ko abantu bajya bamubona yirekura ku basore cyangwa se abagabo bari mu mashusho y’indirimbo n'ahandi baba basohokanye bakagira ngo bihungabanya umubano afitanye n’umugabo, Adekunle Gold (AG Baby), we ngo nta kibazo abigiraho kuko aramwizera cyane.
Ni kenshi umuhanzikazi Simi agaragara mu mashusho y’indirimbo ubona yisanzuye ku basore, ukagira ngo nta mugabo afite; aracyari umukobwa. Urugero ni mu ndirimbo ‘Know You’ yakoranye n’umuraperi Ladipoe. Abantu barabikemanga ko byakwangiza umubano we n’umugabo, AG Baby.
Simi yabishyizeho umucyo avuga ko umugabo we nta kibazo abibonamo, bombi bibera mu nyanja y’icyizere.
Yagize ati:”Umugabo wanjye arandeka nkakorana n’abagabo, nkabakoraho icyo nshaka ntacyo nikanga. Ibi mbikora kubera icyizere dufitanye hagati yacu.”
Uyu muhanzikazi Simi yakomeje avuga ko yahawe uburenganzira bwose bwo kwidagadura nta rutangira mu rwego rwo gukabya inzozi ze, ibyo bigatuma aguma ku rutonde rw’abahanzikazi bakomeye muri Nigeria.
Yongeyeho ko ubwo burenganzira busesuye budatuma aca inyuma umugabo.
Ati:“Abo dukorana, dukorana by’akazi, sinijandika mu by’inkundo n’abandi bagabo, ni yo ntereswe n’abagabo beza kandi bahiriwe n’ubutunzi (abakire) kurusha umugabo wanjye, sinabemerera ko twarenga umupaka tukajya mu by’urukundo.”
Simi yarushinze n’icyamamare mu muziki wa Nigeria no hanze yaho, Adekunle Gold (AG Baby) mu mwaka wa 2019, ubu bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa wavutse mu mwaka wa 2020.
What's Your Reaction?










