Wizkid yigaramye abamwita umunyabigwi
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria wamamaye nka Wizkid, ntavuga rumwe n’abamwita umunyabigwi, avuga ko we abona nta kintu arageraho ko ahubwo ari bwo urugendo rwe mu muziki rugiye gutangira.
Wizkid ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio BBC avuga ko kuri we nta kintu na kimwe kibanze yaba yaragezeho mu ruganda rw’umuziki ko ahubwo ubu ari bwo agiye gutangira urugendo rwe.
Yagize ati “Urugendo nibwo rugiye gutangira kuri Wizkid. Ntabwo njya nibona ubwanjye nk’umuntu wari wagira icyo ageraho…umuziki ni ikintu kizahoraho.”
Si ibyo gusa kandi kuko ubu ni we muhanzi ukurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Nigeria.
What's Your Reaction?








