Amacye ni ibihumbi 10! Amatike y'igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie yagiye hanze
The Ben na Bruce Melodie bageze kure imyiteguro y'igitaramo cy'amateka muri muzika nyarwanda, "The Nu Year Groove" kizabera muri BK Arena ku munsi mukuru w'ubunani mu 2026.
Nyuma y'igihe basa n'abahanganinishijwe cyane mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda, The Ben na Bruce Melodie babikoresheje mu buryo bubyara inyungu bategura igitaramo bombi bagomba guhuriramo, ndetse kizakurikirwa n'ibindi bazakorana mu bihe biri imbere.
Kuri ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi, yamaze kujya hanze aho iya macye ari ibihumbi 10 Rwf bitandukanye ni uko byari bimeze mu gitaramo The Ben yakoze uyu mwaka utangira, aho iya macye yari ibihumbi 5 Rwf.
Amatike yandi uko ateye ni gutya, ibihumbi 20 mu gice cyo hasi, ibihumbi 25 mu gice cyo hasi hahera, ibihumbi 50 muri CIP Zone, ibihumbi 30 muri Premier Zone, ndetse n'ibihumbi 100 mu myanya y'ibyubahiro.
Hari hashize iminsi bamwe bibaze niba koko iki gitaramo kizaba, gusa nyuma y'uko abagiteguye bamaze kubona abaterankunga bacyo ndetse bagashyira hanze integuza yacyo, ubu ni yo nkuru iri kugarukwaho cyane mu myidagaduro.
What's Your Reaction?










