Cindy Sanyu yahishuye ibyiyumviro bye nyuma yo kubona Sheebah mu gitaramo cya Blu*3

Nyuma y'ihangana rya Cindy Sanyu na Sheebah, abantu batunguwe no kubona Sheebah yagiye gushyikira Cindy Sanyu n'itsinda rye Blu*3. Si bo gusa, kuko na Cindy yavuze ko yatunguwe.

Jul 9, 2024 - 10:43
Jul 9, 2024 - 12:51
 1
Cindy Sanyu yahishuye ibyiyumviro bye nyuma yo kubona Sheebah mu gitaramo cya Blu*3

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Cinderella Sanyu wamenyekanye cyane mu muziki nka Cindy Sanyu yavuze ko yatunguwe no kubona uwo bahanganiye mu itangazamakuru no ku rubyiniro, Queen Sheebah Karungi aza kumushyigikira mu gitaramo cyo kwiyunga kw'itsinda rye ryitwa Blu*3.

Ku wa 22 Kamena 2024, nibwo itsinda rya Blu*3 rigizwe n'abarimo Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cindy Sanyu ryakoze igitaramo cyo kwiyunga nyuma y'imyaka irenga 16, badakorana nk'itsinda ahubwo buri muntu akora umuziki ku giti ke. Ni igitaramo cyabereye mu busitani bwa Sheraton i Kampala. Cyitabiriwe n'abantu batandukanye barimo na Sheebah Karungi.

Cindy wakozanyijeho na Sheebah Karungi muri Nzeri 2023 bigera naho hategurwa igitaramo cyo kureba uhiga undi ubutwari. Nyuma y'ibyo, Cindy ndetse n'abo bari bahuriye mu itsinda rya Blu* 3 bateguye igitaramo cyo kwiyunga cyitabiriwe na Sheebah.

Umuhanzikazi Cindy yavuze ko yatunguwe no kubona uwo bari baherutse guhangana aza kumushyigikira. Yagize ati:"Natunguwe no kubona Sheebah aza mu gitaramo cyacu cyo kwiyunga. Sinizeraga ko yaza kudushyigikira kubera ihangana twanyuranyemo, ariko byarangiye abikoze. Ni umutima mwiza ku bahanzi wo gufashanya."

Icyo gitaramo cyo kwiyunga kw'itsinda rya Blu* 3 cyateguwe na Talent Africa Group.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow