Diplomat yijeje abafana be umuvuduko udasanzwe mu mikorere
Umuraperi Diplomat Fasasi umaze imyaka myinshi ari umwe mu mazina yubashywe mu njyana ya Hip-Hop mu Rwanda, yatangaje ko afite gahunda yo kongera imbaraga mu muziki no kugaragara cyane ku rubyiniro nyuma y’igihe bamwe mu bafana be bibaza impamvu atakigaragara cyane mu bitaramo bikomeye.
Nubwo akomeje kubahwa mu ruhando rwa Hip-Hop nyarwanda, bamwe mu bafana be bagiye bagaragaza ko bamubona gake ku rubyiniro mu bitaramo n’ibindi bikorwa bikomeye by’umuziki.
Aganira n’ikinyamakuru Igisubizo.Com, Diplomat Fasasi yavuze ko icyo kibazo akizi kandi ari kimwe mu byo ari gushyiramo imbaraga kugira ngo gihinduke vuba.
Yagize ati: “Nabitekerejeho cyane. Si ikintu nirengagiza. Uyu mwaka ndashaka kubanza kwibanda ku gukora umuziki mwinshi kandi ufite ireme.”
INDI NKURU WASOMA :Inteko Ishinga Amategeko yahamagaje MINALOC na RDB
Uyu muraperi yavuze ko ateganya no gushyiraho itsinda ry’abamufasha mu bijyanye n’ibitaramo n’imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo ibikorwa byo kumutegurira ibitaramo bigende neza kurushaho.
Ati: “Ndateganya gukorana n’abafatanyabikorwa ku buryo hazabaho itsinda ryihariye ryita ku bitaramo no ku mikorere yo ku rubyiniro.”
Diplomat Fasasi yijeje abafana be ko kuba atari amaze iminsi agaragara cyane mu bitaramo atari uko abyirengagije, ahubwo ko ari ibintu ari gukoraho kandi ko vuba bazabona impinduka.
What's Your Reaction?










