Naason Solist yahaye gasopo abamwishyuza indirimbo
Umuhanzi nyarwanda, Naason Solist wakunzwe mu ndirimbo "Abisi" yavuze ko nk' umuhanzi aba agomba gufata umwanya agahanga nta by'igitutu.
Naason Solist wakunzwe mu muziki nyarwanda mu myaka ya 2010 akomeza kuwukora anafasha abahanzi kwandika indirimbo, ariko akaba amaze igihe adashyira hanze indirimbo, yavuze ko amara iminsi kubera ko asohora indirimbo yayitondeye.
Naason Solist wakunzwe mu ndirimbo; Mumaso Yawe, Mfite Amatsiko, Nyigisha na Bye Bye, yabwiye umunyamakuru wa Igisubizo.com ko ajya abona abantu bamwandikira ku mbuga nkoranyambaga bamubaza impamvu atabaha indirimbo ariko we aba yumva bakwiye kuryoherwa n'izihari.
Yagize ati:"Njye ntabwo numva naracitse intege kuri abo bambwira ngo narakoze cyane mu kinyacumi gishize, ubu nasubiye inyuma. Njye ntabwo mbyita gusubira inyuma [...] Niba muri gukunda indirimbo zanjye za kera ubwo ndahari. None se uherutse kumva indirimbo za Massamba? Njya mbibona abantu banyandikira kuri Instagram ngo ko ntabaha indirimbo! Mu by'ukuri, indirimbo ntabwo ari ikintu cyo gutsitaraho, bisaba ko indirimbo uyitegura, igasaba amafaranga umuntu akayisohora mu gihe gikwiriye."
Naason Solist yakomeje avuga ko ubu ari gukora ku muzingo mugufi (EP) yise “Imbaraga” ugizwe n'indirimbo 6. Yiyemeje ko muri uyu mwaka agomba kuwusohora kandi buri ndirimbo igomba kuzaba ifite n'amashusho yayo.
What's Your Reaction?








