Irengero rya Monster Records yahoze ari igicumbi cy’umuziki

Dj Zizou Al Pacino yavuze ko hashize imyaka irenga ibiri inzu ye yari izwi nka 'Monster Records' yari kabuhariwe mu gukorerwamo umuziki, yagurishijwe ihita inahomba, ubu ntigikora.

Jul 8, 2024 - 17:35
Jul 8, 2024 - 18:09
 0
Irengero rya Monster Records yahoze ari igicumbi cy’umuziki

Umuhanga mu by’umuziki nyarwanda, Dj Zizou Al Pacino yahishuye ko inzu ye karundura yatunganyirizwagamo umuziki yari izwi nka ‘Monster Records’ imaze igihe kirenga imyaka ibiri yaragurishijwe ndetse ngo ntigikora. 

Monster Records yashinzwe mu mwaka wa 2016, ishingwa na Dj Zizou Al Pacino wari umaze iminsi mu muziki nyarwanda. Yatangiranye utunganya indirimbo Fazzo, nyuma iza gukorerwamo na Made Beats. Yakorewemo indirimbo zitazibagirana zirimo Ndaje ya The Ben, Closer ya Uncle Austin, Meddy na Buravan, yakorewemo kandi Kalibu Nyumbani y’abahanzi bakomeye (all stars). 

Nyuma y’ibikorwa bikomeye, yaburiwe irengero abakunzi b’umuziki batangira kwibaza icyayibayeho. Mu kiganiro Igisubizo.com yagiranye n’uwayishinze Dj Zizou Al Pacino, yahishuye ko iyo inzu yamaze kuyigurisha (yayigurishije n’umushoramari atashatse kuvuga izina), ngo abantu ntibakwiye kuyimubaza.

Yagize ati:”Hashize igihe kirenga imyaka ibiri Monster Records yaragurishijwe (hari umushoramari wayiguze). Nta mugabane wanjye ukiri muri Monster, njye ubu ndigukorana na ‘GooDaddy Studios.’ Abantu ntibakwiye kumbaza ibyayo kuko ntikiri mu maboko yanjye. Bategereze imishinga (indirimbo) igiye kujya hanze ivuye muri GooDaddy.”

Iyi nzu ‘Monster Records’ icyigurwa yagenze biguru ntege, birangira ifunze kugeza ku munsi wa none ntigikora kandi yari yaguzwe n’umushoramari wari uyifitiye umushinga wo kuyiteza imbere.

Wumvise indirimbo zakorewemo wumva ko zuje uburyohe bwagizwemo uruhare n’abazitunganyirijemo b’abahanga barimo Fazzo na Made Beats. Indirimbo zakorewemo ni Ndaje ya The Ben, Kalibu Nyumbani y’abahanzi bakomeye (all stars), Byakubaho ya Amalon, Nyibutsa ya Adrien na Miss Dusa, Igitekerezo ya King James, Nzirikana ya Kid Gaju.

Yakorewemo izindi ndirimbo zirimo Thank You ya Tom Close na The Ben, Closer ya Uncle Austin, Meddy na Buravan, Derila ya Amalon na Ally Soudy, Ma vie ya Social Mulla, Ni wowe Ndeba ya Tom Close na Got it ya Safi na Meddy, Ikofi ya Bull Dog na King James, Simusiga, Isezerano za Christopher n’izindi wumvamo ikirango cya Monster Records mu myaka yari ikiri mu biganza bya Dj Zizou Alpacino.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow