Gira icyo umenya ku mukobwa, Natasha Osawaru, wegukanye umutima wa 2Baba

Umunyabigwi mu muziki wo mu gihugu cya Nigeria, 2Baba yatamajwe n’amashusho ye yagiye hanze amugaragaza ari kwambika impeta undi mukobwa w’Umudepite muri Nigeria mu gihe hatarashira ukwezi atandukanye na Annie Idibia.

Feb 13, 2025 - 14:32
Feb 13, 2025 - 16:16
 0
Gira icyo umenya ku mukobwa, Natasha Osawaru, wegukanye umutima wa 2Baba

2Baba uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria yatunguranye agaragara mu mashusho ari kwambika impeta Umudepite uri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Edo muri Nigeria, Natasha Osawaru. Ni umukobwa wize amategeko no gutunganya filime muri Amerika.

Umuhanzi 2Baba w’imyaka 49 wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘African Queen’ yahamije ko yatandukanye n’uwari umugore we, Annie, bari bamaranye imyaka irenga 10 babana nk’umugabo n’umugore, abantu bibaza ikigiye gukurikiraho.

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025 hagiye hanze amashusho amugaragaza ari guhamya urwo akunda umukobwa witwa Natasha Osawaru w’imyaka 30 wiyegriye iby’amategeko no gutunganya filime ariko birangira agiye mu bijyanye na politike.

Abo bombi bagaragara bishimye, 2Baba agafata icyemezo akamwambika impeta ishimangira urwo amukunda.

Irangamimerere y’uwo mukobwa, Natasha Osawaru igaragaza ko yavutse ku wa 14 Ugushyingo 1994 avukira mu muryango w’abanyemari n’abanye-politike bo muri Leta ya Edo ho mu gihugu cya Nigeria.

Yarangije muri Kaminuza ya Igbinedion aho yize amategeko. Nyuma yagiye kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gutunganya filime muri Kaminuza ya Full Sail yo muri Amerika.

Amaze gusoza ayo masomo, umuryango we wamufashije kujya mu nteko ishinga mategeko ubundi aba Umudepite wa Leta ya Edo. Afite inshingano zo kuzamura urubyiruko, kuvugira uburezi n’uburenganzira bw’abagore.

Igitangazamakuru Pulse Nigeria cyanditse ko Natasha yigeze kwinubirwa ndetse asohorwa mu cyumba cy’inama n’ubuyobozi bw’inteko ishinga mategeko bamushinja kwambara rineti zijimye kandi bitemewe mu nteko.

Si ho gusa kuko ubu abakundaga urugo rwa 2Baba na Annie bataratana, bari kumushinja kwinjirira urugo rw’uwo mugabo akarusenya. Bavuga ko ari we waba waramubwiye kubwira Isi yose ko ari ukuri yamaze  gutandukana na we (Annie)  ku wa 27 Mutarama 2025.

2Baba ari mu rukundo na Natasha Osawaru

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow