Uwasabye Eddy Kenzo guhindura idini yishongoye ku mugore we, Phiona Nyamutoro
Umwe mu bantu bakurikiranira hafi imyidagaduro ya Uganda, Doreen Kabareebe yahishuye uko yafashe Eddy Kenzo wasukiwe umutobe na Phiona Nyamutoro.
Doreen Kabareebe wigeze kwitabira amarushanwa y’ubwiza, yuririye ku mashusho agaragaza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu n’Iterambere ry’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro asukira umutobe Eddy Kenzo na Alien Skin, avuga ko uwo mugore yashatse umugabo w’umuturage.
Uyu mugore Doreen Kabareebe yamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu gihugu cya Uganda, dore ko yitabiriye irya ‘Miss UG World International 21/22.’ Yaciye ku rubuga rwa X asangiza abamukurikira ifoto igaragaza Phiona Nyamutoro asukira umutobe Eddy Kenzo na Alien Skin, ahita avuga ko ibyo Phiona yakoze byo kubasukira umutobe atabikozwa.
Yayikurikije amagambo agira ati:”Iyo urushinze n’umugabo w’umuturage, hatitawe ku cyo ukora, uramukorera. ”
“Njye ntabwo nakora nk’uyu mugore.”
Si ubwa mbere Doreen agarutse kuri Eddy Kenzo n’umuryango we, kuko mu minsi yashize ni we wavuze iby’uko Kenzo agomba guhindura idini akajya mu ry’umugore we kugira ngo ababyeyi be bamumuhe.
Yagize ati:”Eddy Kenzo azava mu idini rya Isilamu (Islam) abe umukirisitu nk’ikintu ababyeyi ba Nyamutoro bazamusaba kugira ngo ashyingiranwe n’umukobwa wabo.”
Ibyo Eddy Kenzo yabyamaganiye kure avuga ko nta mpamvu yatuma ahindura idini, ahamya ko we n’umugore we bakundana, bubahana ndetse n’iwabo wa Nyamutoro babihaye umugisha.
Mu minsi yashize kandi yavuze ko umuryango w’iwabo w’umugore we batigeze bamusaba guhindura idini, bamuhaye umukobwa wabo nta mananiza.
Doreen Kabareebe akunda kujora urugo rushya rwa Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro
What's Your Reaction?










