Davido yaje mu bahanzi bumvwa n'Umwami w'U Bwongereza, Charles III
Umuhanzi Davido yahishuwe mu bahanzi banyuze umutima w'Umwami, Charles III aramwumva maze aranezerwa.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, David Adedeje Adeleke uzwi nka Davido yaje ku rutonde rw'abahanzi bafite indirimbo zakunzwe n'Umwami w'Ubwami bw'U Bwongereza, Charles III.
Muri porogaramu nshya ya Apple Music yise "The King's Music Room” yegeranyije indirimbo zumviswe n'Umwami Charles III hagaragaramo indirimbo za Davido.
Ni urutonde rugizwe n'indirimbo ziri mu njyana ya Reggae, Afrobeats n'izindi zikorwa n'abahanzi bo mu bihugu biri mu muryango w'ibihugu bivuga ururimi rw' Icyongereza (Commonwealth).
Abahanzi bagaragajwe ko bumviswe n'Umwami ni Bob Marley, Kylie Minogue, Grace Jones, Davido, Raye n'abandi.
Umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw' Icyongereza uzizihiza umunsi wawo ku wa Mbere w'icyumweru gitaha. Biteganyijwe ko muri ibyo birori hazumvirwamo izo ndirimbo.
Umwami Charles III ukuriye uwo muryango, avuga ko izo ndirimbo zimushimisha ariko kandi yanihebeye umuziki.
Ati:"Mu buzima bwanjye bwose umuziki usobanuye ikintu gikomeye. Ni yo mpamvu ngira ngo mbasangize izo ndirimbo numva zikanshimisha."
"Ubu ni uburyo bushya bwo kwizihiza umunsi wahariwe umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw' Icyongereza (Commonwealth)."
Davido wakoze indirimbo zinyura Umwami Charles III ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya "Be There Still" iri kuri album "5ive," yahamije ko izasohoka ku wa 14 Werurwe 2025. Izaza ikurikiye izindi ziyiriho nka "Funds" na "Awuke."
Ni mu gihe album "5ive" yose izajya hanze ku wa 18 Mata 2025.
Umwami Charles III avuga ko umuziki umuzanira ibyishimo
Hari indirimbo za Davido zanyuze Umwami Charles
What's Your Reaction?










