Indirimbo ya mbere izajya hanze mu kwa 10: Zizou Al Pacino yahishuye aho ageze umushinga we wa album

Nyuma yuko Zizou Al Pacino yijeje abantu ko azashyira hanze album mu mpeshyi ya 2024, ikaba itarajya hanze, yahishuye aho uwo mushinga mugari ugeze.

Sep 23, 2024 - 13:20
Sep 23, 2024 - 14:33
 0
Indirimbo ya mbere izajya hanze mu kwa 10: Zizou Al Pacino yahishuye aho ageze umushinga we wa album

Zizou Al Pacino yavuze ko hashize iminsi yumvishije abantu umuzingo w’indirimbo (album) yise ‘Success from Suffering’ bamubwira uko bawumvise, ubu akaba ahugiye mu gusoza ifatwa ry’amashusho y’izo ndirimbo, mu Ukwakira 2024 akaba ariho azashyira hanze indirimbo ya mbere.

Hashize amezi arenga abiri, umuhanga mu muziki nyarwanda, Zizou Al Pacino yijeje abantu ko ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (album) yise ‘Success from Suffering.’ Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga yavuze ko ku wa 25 Kanama 2024 azakora ikirori cyo kuyumvisha abantu.

Yatangaje ko icyo kirori cyabaye kinagenda neza. Ati:”Nayumvishije abantu ba hafi cyane, bambwira uko bumvise indirimbo ziriho, bampa ibitekerezo byabo.”

Zizou Al Pacino wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Bagupfusaha ubusa,’ ‘Niko Nabaye’ na ‘Karibu Nyumbani,’ yakomeje avuga ko amajwi y’indirimbo zose ziri kuri iyo album yarangiye hasigaye amashusho yazo.

Ati:”Mfite amajwi yose y’indirimbo ziri kuri iyo album, dore ko yatunganyirijwe muri studio yanjye ‘Goodaddy.’ Ubu igisigaye ni amashusho yazo.”

“Umushinga w’amashusho yazo na wo tuwugeze kure, ku buryo mu kwezi k’Ukwakira hazajya hanze indirimbo ya mbere iri kuri iyo album, izaba ifite amajwi n’amashusho.”

Zizou Al Pacino yafashe umwanzuro wo gukora kuri album ‘Success from Suffering’ nyuma yuko asubitse umushinga wundi yarafite mbere wo gukora kuri album ‘Doxa’ yiganjemo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ngo yabikoze mu rwego rwo kubanza kuyinonosora neza.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow