Uburyohe bw'imikino Olempike 2024 bwatumye Adele afata akaruhuko hagati mu gitaramo
Igihe Adele yataramiraga abakunzi be i Munich mu Budage, yabasabye ko bamwihanganira akabanza akareba abasiganwaga mu kwiruka ku maguru.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 03 Kanama 2024, umuhanzikazi Adele ari mu gitaramo i Munich mu Budage, cyitabiriwe n'abakunzi benshi b'umuziki, yabonye berekanye abagore basiganwaga ku maguru mu mikino ya Olempike 2024 iri kubera mu Bufaransa, ahita ahagarika igitaramo umwanya, abanza areba iryo siganwa.
Adele wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Hello, Rolling in the Deep na Easy On Me, yataramiye mu Budage, mu mujyo w'ibitaramo bye bizenguruka hirya no hino ku migabane itandukanye. Yahakoreye igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi.
Igihe igitaramo cyari cyamaze gufata irangi, buri muntu ari kuryoherwa n'indirimbo z'uwo mugore, Adele, kuri amwe mu ma-screens azengurutse aho yagikoreye, bashyizeho agace k'imikino ya Olempike 2024, abagore bari gusiganwa mu kwiruka metero 100, ahita ahagarara arangarira ayo masiganwa, ubundi agira ati:"Mureke mbanze ndebe amasiganwa, narangira ndaza guhita mbaririmbira indirimbo yitwa Hello."
Icyo gitaramo cyahagaze hagati y'amasegonda 11 n'umunota 1.
Ayo masiganwa yatwaye amasegonda 11 mu kwiruka metero 100, yegukanwa na Julien Alfred ukomoka muri Saint Lucia, ahita yambikwa umudali wa Zahabu. Abo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bitwaye neza ni Sha'acarri Richardson wegukanye umudali wa 'Silver,' undi ni Melissa Jefferson yegukanye umudali wa 'Bronze.'
Bamwe mu byamamare byari i Paris bikurikiranye ayo masiganwa ni Snoop Dogg, Pharrel Williams, Nicole Kidman, Ariane Grande, John Legend, Chrissy Teigen na Sarah Jessica Parker.
Adele yagaraje ko akunda imikino ya Olempike
What's Your Reaction?










